00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boston Celtics igiye kugurwa arenga miliyari 6$

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 March 2025 saa 09:40
Yasuwe :

Ikigo kiyoborwa n’Umunyamerika, William Chisholm, kigiye kugura Boston Celtics, ikipe y’ubukombe muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika, kuri miliyari 6.1$.

Iyi kipe izahita iba iya mbere yo mu majyaruguru ya Amerika iguzwe akayabo, kuko iyari isanganywe aka gahigo ari Washington Commanders yo muri NFL yaguzwe miliyari 6$ mu 2023.

Ni mu gihe kandi izaba n’iya mbere muri NBA, inyuze kuri Phoenix Suns yaherukaga kugurwa miliyari 3.3$ mu 2022.

Iyi sosiyete ya Chisholm isanzwe ibarizwa mu Mujyi wa Boston. Umuyobozi wayo yatangaje ko yahoze ari umufana ukomeye wa Celtics.

Ati “Nahoze ndi umufana ukomeye wa Celtics ubuzima bwanjye bwose. Numva cyane akamaro iyi kipe ifitiye abaturage b’i Boston kandi ni inshingano zanjye nk’umuyobozi kumva ako kazi.”

Celtics igiye kuva mu maboko ya Wyc Grousbeck wayiguze miliyoni 377$ mu 2002.

Mu mwaka ushize, Forbes yashyize Celtics ku mwanya wa kane mu makipe ahenze muri NBA, aho yabarirwaga agaciro ka miliyari 6$. Icyo gihe uru rutonde rwari ruyobowe na Golden State Warriors ibarirwa agaciro ka miliyari 8.8$.

Boston Celtics ni ikipe y’ubukombe muri NBA yashinzwe mu 1984. Niyo yegukanye ibikombe byinshi mu mateka y’iri rushanwa, aho icya 18 yagitwaye umwaka ushize itsinda Dallas Mavericks mu mikino ya nyuma.

Boston Celtics yegukanye NBA mu 2024
Boston Celtics igiye guca agahigo ko kugurwa miliyari 6.1$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .