00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boissy yabaye ikinyuranyo mu mukino wa REG BBC na Patriots BBC (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 March 2025 saa 12:27
Yasuwe :

Bigoranye cyane, REG BBC, yatsinze Patriots BBC amanota 79-77, mu mukino w’ikirarane usoza ibanza ya Shampiyona ya Basketball.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025 muri BK Arena.

REG BBC yatangiye neza umukino, Jean Jacques Boissy, ayitsindira amanota menshi. Agace ka mbere karangiye iyoboye umukino n’amanota 17-9.

Mu gace ka kabiri, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yakomeje gufatiraho, Boissy akorerwa mu ngata na Shyaka Olivier.

Ku rundi ruhande, Patriots ntiyorohewe n’aka gace kuko amanota menshi yagerageza ntiyajyagamo. Igice cya mbere cyarangiye REG BBC iyoboye umukino n’amanota 39- 30.

Patriots yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, Furaha Cadeau de Dieu agabanya ikinyuranyo gisigara ari amanota abiri gusa (42-40).

Umukino wakomeje kwegerana cyane, aka gace karangira REG BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 57 kuri 53 ya Patriots BBC.

Mu minota itanu ya mbere y’agace ka nyuma, umukino wari ukegeranye cyane ari nako Shyaka na Cole Elliot batsindiraga amakipe yombi.

Mu minota ibiri n’igice ya nyuma, REG BBC yari ikiyoboye umukino n’inota rimwe (69-68).

Habura amasegonda 35 ngo umukino urangire, Cole Elliott yatsinze amanota atatu amakipe yombi anganya 76-76.

Ku isegonda rya nyuma, Boissy yatsinze amanota abiri yatanze intsinzi, umukino urangira REG BBC yatsinze Patriots BBC amanota 79-77 ikomeza kuba iya kabiri inyuma ya APR BBC.

Ni umukino wa gatatu, Patriots yatakaje muri uyu mwaka, biyishyira ku mwanya wa gatatu n’amanota 16.

Undi mukino wabaye uyu munsi, APR BBC yatsinze Tigers BBC amanota 95-76.

Shampiyona izakomeza ku Cyumweru, aho Azomco izakina na Kepler BBC Saa Cyenda, Patriots BBC na Orion BBC saa 17:00, mu gihe saa 19:00 Espoir BBC izakira APR BBC.

Jean Jacques Boissy yatsinze amanota 32 muri uyu mukino
Muhoza Jean de Dieu agerageza gutsinda
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire wari uvuye muri Stade Amahoro, yakomereje muri BK Arena
Kamirindi Olivier ashaka aho atanga umupira
Cole Elliot yafashije Patriots kwihagararaho
Jean Jacques Boissy yatsinze amanota 32 muri uyu mukino
Shyaka Olivier yatsinze amanota 13 muri uyu mukino
Frank Kamdoh ahanganye na Kazeneza Emile

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .