Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025 muri BK Arena.
REG BBC yatangiye neza umukino, Jean Jacques Boissy, ayitsindira amanota menshi. Agace ka mbere karangiye iyoboye umukino n’amanota 17-9.
Mu gace ka kabiri, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yakomeje gufatiraho, Boissy akorerwa mu ngata na Shyaka Olivier.
Ku rundi ruhande, Patriots ntiyorohewe n’aka gace kuko amanota menshi yagerageza ntiyajyagamo. Igice cya mbere cyarangiye REG BBC iyoboye umukino n’amanota 39- 30.
Patriots yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, Furaha Cadeau de Dieu agabanya ikinyuranyo gisigara ari amanota abiri gusa (42-40).
Umukino wakomeje kwegerana cyane, aka gace karangira REG BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 57 kuri 53 ya Patriots BBC.
Mu minota itanu ya mbere y’agace ka nyuma, umukino wari ukegeranye cyane ari nako Shyaka na Cole Elliot batsindiraga amakipe yombi.
Mu minota ibiri n’igice ya nyuma, REG BBC yari ikiyoboye umukino n’inota rimwe (69-68).
Habura amasegonda 35 ngo umukino urangire, Cole Elliott yatsinze amanota atatu amakipe yombi anganya 76-76.
Ku isegonda rya nyuma, Boissy yatsinze amanota abiri yatanze intsinzi, umukino urangira REG BBC yatsinze Patriots BBC amanota 79-77 ikomeza kuba iya kabiri inyuma ya APR BBC.
Ni umukino wa gatatu, Patriots yatakaje muri uyu mwaka, biyishyira ku mwanya wa gatatu n’amanota 16.
Undi mukino wabaye uyu munsi, APR BBC yatsinze Tigers BBC amanota 95-76.
Shampiyona izakomeza ku Cyumweru, aho Azomco izakina na Kepler BBC Saa Cyenda, Patriots BBC na Orion BBC saa 17:00, mu gihe saa 19:00 Espoir BBC izakira APR BBC.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!