BK Preseason: Patriots BBC yatsinze umukino wa kabiri, REG BBC itsinda Trente Plus (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Ukuboza 2019 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Imikino ibanziriza Shampiyona ya Basketball yatewe inkunga na Banki ya Kigali PLC, yakomeje ku munsi wa kabiri kuri uyu wa Gatanu, aho Patriots BBC yatsinze Espoir BBC amanota 110-92 mu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera.

Wari umukino wa kabiri kuri iyi kipe yatwaye Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino, aho yari yatangiye itsinda Tigers mu buryo bugoranye amanota 79-75 mu mukino wa mbere wabaye ku wa Kane.

Muri uyu mukino, Espoir BBC ni yo yitwaye neza mu gace ka mbere, itsinda amanota 26 kuri 25 ya Patriots BBC, ariko mu mu gace ka kabiri iza kwigaranzurwa kuko karangiye ari 48-58 nyuma y’uko Patriots itsinze amanota 33.

Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yatsinzemo amanota 26-21 na 26-23 mu ka nyuma, bituma umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’amanota 18 (92-110).

Kasasa Bobo wa Espoir BBC yatsinze amanota 39 muri uyu mukino mu gihe Mukama Victor uherutse gusinyishwa na Patriots BBC iri kwitegura imikino ya Basketball Africa League, yayitsindiye amanota 21.

Mu yindi mikino y’umunsi wa kabiri yabaye, REG BBC yatsindiye Trente Plus mu nzu y’imikino ya NPC amanota 100-57 mu gihe APR BBC yatsinze UGB amanota 94-65.

Umukino umwe wabaye mu bagore warangiye APR WBBC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, itsinze Ubumwe amanota 59-45.

Iyi mikino irakomeza kuri uyu wa Gatandatu hakinwa umunsi wa gatatu, aho mu bagore, The Hoops yakira RP-IPRC Huye saa 10:00, UR-Huye yakire Ubumwe saa 16:00 mu gihe APR WBBC yakira RP-IPRC Huye saa 18:00.

Mu bagabo, Trente Plus irakira UR Huye saa 14:00 mu gihe REG BBC ihura na RP- IPRC Huye saa 20:00.

Abakinnyi Espoir BBC yitabaje
Abakinnyi Patriots BBC yakoresheje kuri uyu mukino
Umutoza wungirije wa Patriots BBC, Liz Mills aganiriza Mukama Victor, amwereka uburyo bw'imikinire bakoresha
Espoir BBC yagoye Patriots BBC mu gace ka mbere
Kasasa Bobo wa Espoir BBC ni we mukinnyi witwaye neza muri uyu mukino
Hitayezu Leonard wa Espoir atwara umupira Blakeney George wa Patriots BBC
Nyamwasa Bruno mu kirere ashyira umupira mu nkangara mu gihe Nijimbere Guibert yari ategereje ko yahusha
Kapiteni wa Espoir BBC, Kamilindi Olivier yitegura gushyira umupira mu nkangara
Irumva Hertier ashaka uko acenga Mukama Victor
Gasana Kenny wa Patriots BBC ashaka uko acenga

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza