BK National League: REG yatsinze APR BBC, inganya amanota na Patriots yatsinzwe (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Werurwe 2019 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Mu mukino utayigoye cyane, ikipe ya REG BBC yatsinze APR BBC amanota 82 kuri 63, inganya amanota 17 na Patriots ya mbere, iyi yo yatsinzwe na IPRC Kigali mu mukino wari ukomeye, ku manota 81 kuri 78.

BK Basketball National League yari yongeye gusubukurwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ahatangiye umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura, haba imikino ibiri nk’uko abakunzi ba Basketball mu Rwanda bamaze kubimenyera.

Mu mukino wa mbere watangiye saa 18:00 muri Petit Stade i Remera, ikipe y’abanyeshuri ba IPRC Kigali yahangamuye Patriots BBC iyitsinda amanota 81 kuri 78.

IPRC Kigali niyo yinjiye mu mukino neza kuko yatsinze amanota 19 kuri 14 ya Patriots BBC mu gace ka mbere ka wo mu gihe no mu gace ka kabiri babonyemo amanota 25 kuri 16 na 20 kuri 19 mu gace ka gatatu k’umukino.

Amakipe yombi yinjiye mu gace ka nyuma, IPRC Kigali yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 15. Patriots ifite abakinnyi bafite ubunararibonye, yakoze iyo bwabaga igerageza kugabanya iki kinyuranyo ndetse na yo ishyiramo icy’amanota ikinyuranyo cy’amanota atatu ubwo hari hasiye amasegonda 30.

Mu masegonda 12 ya nyuma, IPRC Kigali yongeye kuyobora umukino, igira amanota 79 kuri 78 mbere y’uko umukino urangira itsinze andi manota abiri yashimangiye intsinzi yayo ya mbere mu mikino yo kwishyura ku manota 81 kuri 78 ya Patriots BBC.

Hagumintwari Steve wa Patriots BBC yatsinze amanota 23 mu mukino mu gihe mugenzi we Ndizeye Dieudonne yatsinze amanota 22 naho Makiadi Ongea Michael atsinda amanota 15.

Umutoza wungirije wa Patriots BBC; Mukurarinda Claude yavuze ko ikipe ye yatangiye nabi umukino kubera ko abakinnyi bayo aribwo bari bakiva mu kazi ndetse n’imisufirire avuga ko itagenze neza ku ruhande rw’ikipe ye.

Ati” Twagize ikibazo cyo gutangira nabi, twagize ikibazo cy’abakinnyi b’abakozi, umukino wa saa 18:00 uratugora, abakinnyi nibwo baba bakiva mu kazi, ntabwo bari bishyuhije bihagije. Twageze aho tugaruka mu mukino, ariko kuzamukana n’ikipe ikurusha hafi amanota 20 ukayakuramo byari ibintu bigoye, gusa umukino turawutakaje. Imisifurire ntabwo yatubaniye, abasifuzi bari bamaze nk’abafana.”

Uyu mukino wakurikiwe n’uwahuje APR BBC na REG BBC utagoye cyane abasore b’umutoza Ngwijuruvugo Richard Patrick dore ko agace ka mbere karangiye REG yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 12 (11-23).

Uduce tubiri tubanza mu mukino, twarangiye REG BBC ikiyoboye n’iikinyurnyo cy’amanota 15 (44-29) mu gihe agace ka gatatu bakabonyemo amanota 22 kuri 14 ya APR BBC.

Mu gace ka nyuma, APR yafatiranye REG yari imaze kwizera gutsinda uyu mukino, igabanya ikinyuranyo, aho yatsinze amanota 20 kuri 16 muri aka gace ka nyuma, gusa batakaza umukino ku manota 82 kuri 63.

Ishimwe Parfait wa APR BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (18) mu gihe umunya-Cameroun Beleck Bell ukinira REG BBC yatsinze amanota 16.

Umutoza wa REG BBC; Ngwijuruvugo Patrick yavuze ko yishimiye gutsinda ikipe ikomeye nka APR, avuga ko intego ari ugufata umwanya wa mbere, atsinze andi makipe bahanganye.

Ati” APR ni ikipe nziza, kuyitsinda ku kinyuranyo cy’amanota 19 navuga ko ari ibyishimo kuri njye. Ntabwo duharanira ko twaba aba mbere kugira ngo tuzahure n’ikipe yoroshye yabaye iya kane, ahubwo turashaka ko tuba aba mbere tukazakina play-offs nziza.”

Shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali, irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, ahateganyijwe imikino itandukanye haba mu bagabo ndetse no mu bagore.

Nka Banki ya Mbere mu Rwanda, BK ikomeje kwegereza abakiliya bayo serivisi itanga, aho bakoresheje telefoni zisanzwe, bashobora gukanda *334# bakabona inguzanyo yihuse ishobora kugera ku 500,000 Frw.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Werurwe

RUSIZI BBC vs RP- IPRC HUYE (Rusizi, 09:00)

ESPOIR BBC vs UGB (Stade Amahoro; 13:00)

Ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2019

RUSIZI BBC vs UR HUYE (Rusizi, 09:00)

Uko amakipe azahura muri shampiyona y’Abagore:

Kuwa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe

APR BBC vs THE HOOPS (Stade Amahoro, 11:00)

Ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe

RP IPRC HUYE BBC vs UBUMWE (IPRC Huye, 11:00)

APR BBC vs MARIE REINE BBC (Stade Amahoro, 11:00)

BK itera inkunga Shampiyona ya Basketball
Kaje Elie afata umupira
Kami ahumuriza Byiringiro nyuma yo kugwa hasi
Kami Kabange yitegereza umupira yari amaze gusubiza inyuma
Mutabaruka Victoire yari ahagaze neza
Niyonkuru Pascal agerageza gutsinda
No ku ruhande rwa APR BBC bahabwa amabwiriza
Pascal ntiyoroheye ikipe ye REG BBC
Patriots ntiyorohewe na IPRC- Kigali BBC
REG ntiyagowe cyane n'uyu mukino
Shyaka Olivier wa REG mbere yo gushaka amanota
Umutoza Ngwijuruvugo yereka abakinnyi be uko bagiye gukina
Umuyobozi wa REG BBC yari yaje gushyigikira ikipe ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza