BK All-Star Game: Ikipe ya Mugabe Aristide izahangana n’iya Nijimbere Guilbert mu mukino w’intyoza

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Ukwakira 2019 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryamaze gushyira ahagaragara abazaba bagize amakipe abiri azahatana mu mukino w’intyoza muri Shampiyona y’u Rwanda “BK All-Star Game’’ uzaba ku wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo muri Kigali Arena.

Amakipe abiri azahangana muri uyu mukino, imwe izaba iyobowe na Mugabe Aristide usanzwe ukinira Patriots BBC mu gihe indi izaba iyobowe na Nijimbere Guilbert ukinira RP-IPRC Kigali BBC.

Team Aristide igizwe na: Mugabe Aristide (Patriots BBC), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC), Kubanatubane Philippe (Espoir BBC), Sangwe Armel (Espoir BBC), Mukengerwa Benjamin (REG BBC), Irutingabo Fiston (RP- IPRC Kigali BBC), Niyonkuru Pascal (APR BBC), Ruzigande Ally (Patriots BBC), Kami Kabange (REG BBC), Kasongo Junior (Patriots BBC), Kaje Elie (REG BBC) na Muhayumukiza Eric wa RP-IPRC South BBC.

Iyi kipe izatozwa na Mwinuka Henry watozaga Patriots BBC mu gihe azaba yungirijwe na Buhake Albert usanzwe utoza IPRC-Kigali BBC.

Team Guilbert izaba igizwe na: Nijimbere Guilbert (RP-IPRC Kigali BBC), Sagamba Sedar (Patriots BBC), Iyakaremye Emmanuel (APR BBC), Kubwimana Kazingufu Ali (REG BBC), Anzilebert Beck (REG BBC), Muberwa Medard (RP- IPRC South BBC), Ndizeye Ndayisaba Dieudonné(Patriots BBC), Hakizimana Lionel (Patriots BBC), Habineza Shaffi (Espoir BBC), Shyaka Olivier (REG BBC), Ngandu Bienvenu (REG BBC), Makiadi Ongea Micheal (Patriots BBC) na Mutabaruka Victor wa RP-IPRC Kigali BBC.

Aba bazatozwa na Nkusi Aimé Karim usanzwe utoza APR BBC, yungirizwe na Mwiseneza Maxime wari umutoza wa Espoir BBC.

Hagumintwari Steve ufata nk’umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino, ntabwo yashyizwe muri aya makipe azakina All-Star Game bitewe n’imvune y’urutoki yakuye mu mikino ya BAL yabereye muri Tanzania mu kwezi gushize, aho yari kumwe n’ikipe ye ya Patriots BBC.

Uyu mukino wagombaga kuba tariki ya 18 Ukwakira, ariko wigizwa inyuma kubera ko Patriots BBC yatwaye Shampiyona mu bagabo, yari yitabiriye ijonjora rya mbere ryo gushaka itike yo gukina irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rizaba mu mwaka utaha.

Kwinjira kuri uyu mukino uzaba hagati ya saa 18:00 na 21:00, bizaba ari 1000 Frw mu myanya isanzwe ya Kigali Arena mu gihe mu myanya y’icyubahiro bizaba ari ibihumbi 3,000 Frw.

Kuri uyu mukino kandi, ni nabwo hazahembwa abakinnyi bahize abandi mu mwaka ushize wa Shampiyona.

All-Star Game yaherukaga kuba mu Rwanda mu 2013.

Uyu mukino uzakinwa n’abakinnyi bahize abandi mu mwaka w’imikino 2018/2019
Mugabe Aristide wa Patriots BBC azaba ayoboye ikipe ya mbere
Nijimbere Guilbert wa RP-IPRC Kigali ni we uzaba ayoboye ikipe ya kabiri
Kigali Arena izakira uyu mukino w'intyoza muri Basketball y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .