Becky Hammon yabaye umugore wa mbere utoje umukino wa NBA mu mwaka w’imikino usanzwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Mutarama 2021 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Becky Hammon yabaye umugore wa mbere watoje ikipe ya NBA nk’umutoza mukuru mu mwaka usanzwe w’imikino ubwo yasimburaga umutoza wa San Antonio Spurs, Gregg Popovich, wakuwe ku ntebe mu mukino wo ku wa Gatatu.

Hammon yatangiye gutoza hasigaye iminota 3 n’amasegonda 56 mu gace ka kabiri ubwo San Antonio Spurs yatsindaga Los Angeles Lakers amanota 121-107.

Popovich yoherejwe mu rwambariro n’umusifuzi Tony Brown nyuma yo gusakuza akajya no mu kibuga, agaragaza ko umusifuzi atasifuye ikosa ikipe ye yakorewe.

Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko ari ikintu gikomeye agezeho mu myaka 13 amaze muri Basketball yo ku rwego rwo hejuru.

Ati “Birumvikana ni ikintu gikomeye, nanjye byantunguye. Nageze muri WNBA mu 2007, bivuze ko maze muri uyu muryango wa Spurs imyaka 13. Ndabashimira uburyo bubatse ubushobozi bwanjye”

Nubwo ku rupapuro rw’umukino, Popovich ari we wanditswe nk’umutoza, ariko ni amateka akomeye kuri Becky Hammon.

Hammon wakinnye umukino w’intoranywa wa All-Star inshuro esheshatu muri Shampiyona y’Abagore ya WNBA, yamaze imyaka 15 ari umukinnyi ndetse ni we mugore wa mbere wahawe akazi k’umutoza wungirije muri NBA ubwo yajyaga muri Spurs mu 2014.

Yigeze gutoza iyi kipe mu mikino ya Summer League mbere y’uko umwaka mushya w’imikino utangira.

Hammon ari mu batoranyijwe amateka yabo azashyirwa mu nzu ndangamateka ya Basketball ya Naismith Memorial Basketball Hall of Fame mu 2021.

Umutoza wa San Antonio Spurs, Gregg Popovich, yoherejwe mu rwambariro nyuma yo kutishimira imisifurire mu gace ka kabiri k'umukino
Becky Hammon yahise amusimbura, afasha San Antonio Spurs gutsinda LA Lakers
Hammon yabaye umugore wa mbere utoje umukino wa NBA mu mwaka w’imikino usanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .