Muri Werurwe 2024 APR BBC yaguze Otobo avuye muri Dynamo BBC y’i Burundi ariko kuva icyo gihe nta mukino n’umwe arayikinira kandi umwanya we (Pivot) ni umwe mu yo iyi kipe ibura.
Uyu mukinnyi ntiyagombaga gukina muri BAL 2024 kuko yayikinnye muri Dynamo BBC ari byo byatumaga yitegwa muri Shampiyona y’u Rwanda cyane ko mu mwaka ushize yabaye umwiza muri Shampiyona y’u Burundi.
Abajijwe impamvu uyu mukinnyi atifashishwa, umutoza Maz yatangaje ko kudakina kwa Otobo biterwa n’umubare ntarengwa.
Ati “Ntabwo azakina uyu mwaka ariko ni umukinnyi wa APR. Hari abakinnyi ntarengwa tugomba kugira ku mukino kandi twamaze no kugura abandi batanu.”
Ikipe y’Ingabo ntiyitwaye neza muri BAL 2024 ndetse benshi mu bakinnyi bari bitabajwe bahise batandukana na yo cyane ko amasezerano yabo yari yarangiye.
Bamwe muri aba barimo Dario Hunt, Zion Styles na Obadiah Noel.
Umutoza yakomeje agira ati “Dario we amasezerano ye yari yarangiye, Zion we yashakaga gusubira iwabo cyane bityo rero twaramuretse arataha.”
Nyuma yo kubura aba bakinnyi, Ikipe y’Ingabo ikomeje gukubana na Patriots mu guhatanira umwanya wa mbere muri shampiyona iri kugana ku musozo, yaguze Aliou Diarra wo gusimbura na Dario na Otobo ndetse na Isaiah Miller Jr. iheruka kwibikaho.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!