00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Umutoza wa APR yasobanuye impamvu adakinisha Israel Otobo

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 August 2024 saa 12:26
Yasuwe :

Umutoza wa APR BBC, Mazen Trakh yatangaje ko umubare w’abakinnyi ntarengwa ari yo mpamvu ituma Israel Otobo adakinishwa n’iyi Kipe y’Ingabo.

Muri Werurwe 2024 APR BBC yaguze Otobo avuye muri Dynamo BBC y’i Burundi ariko kuva icyo gihe nta mukino n’umwe arayikinira kandi umwanya we (Pivot) ni umwe mu yo iyi kipe ibura.

Uyu mukinnyi ntiyagombaga gukina muri BAL 2024 kuko yayikinnye muri Dynamo BBC ari byo byatumaga yitegwa muri Shampiyona y’u Rwanda cyane ko mu mwaka ushize yabaye umwiza muri Shampiyona y’u Burundi.

Abajijwe impamvu uyu mukinnyi atifashishwa, umutoza Maz yatangaje ko kudakina kwa Otobo biterwa n’umubare ntarengwa.

Ati “Ntabwo azakina uyu mwaka ariko ni umukinnyi wa APR. Hari abakinnyi ntarengwa tugomba kugira ku mukino kandi twamaze no kugura abandi batanu.”

Ikipe y’Ingabo ntiyitwaye neza muri BAL 2024 ndetse benshi mu bakinnyi bari bitabajwe bahise batandukana na yo cyane ko amasezerano yabo yari yarangiye.

Bamwe muri aba barimo Dario Hunt, Zion Styles na Obadiah Noel.

Umutoza yakomeje agira ati “Dario we amasezerano ye yari yarangiye, Zion we yashakaga gusubira iwabo cyane bityo rero twaramuretse arataha.”

Nyuma yo kubura aba bakinnyi, Ikipe y’Ingabo ikomeje gukubana na Patriots mu guhatanira umwanya wa mbere muri shampiyona iri kugana ku musozo, yaguze Aliou Diarra wo gusimbura na Dario na Otobo ndetse na Isaiah Miller Jr. iheruka kwibikaho.

Israel Otobo nta mukino arakinira APR BBC
Umutoza wa APR BBC, Mazen Trakh yatangaje ko adakoresha Israel Otobo kubera umubare ntarengwa w'abakinnyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .