Mushumba yari agifite amasezerano muri REG BBC kuko yari yasinye amasezerano y’imyaka itatu gusa kutishimira kuzanirwaho undi mutoza biri mu byatumye atandukana n’iyi kipe, ibyatumye atanagaragara mu Mikino ya Kamarampaka.
Uyu mugabo kandi ni umwe mu bafite uburambe muri Basketball y’u Rwanda yatangiye gutozamo mu 2022. Mushumba kandi yakunze gukorana n’Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu byiciro bitandukanye.
APR WBBC ikomeje kwitegura imikino ya nyuma ya Rwanda Cup ndetse n’iya kamarampaka izahuramo na Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza.
Uyu mutoza yiyongereye ku Munya-Mali Kamba Yoro Diakite iyi kipe iherutse kwibikaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!