00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: UGB yaguze James Amotoe ufite izina rikomeye muri Ghana

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 March 2025 saa 04:08
Yasuwe :

United Generation Basketball yaguze Umunya-Ghana, James Amotoe, wakiniraga Spintex Knights y’iwabo ndetse aheruka guhesha Igikombe cya Shampiyona idatsinzwe.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27, ni umwe mu bagezweho cyane muri iki gihugu. Mu 2023 yahesheje Igikombe cya Shampiyona Spintex Knights idatsinzwe ndetse atorwa nk’umukinnyi mwiza w’imikino ya nyuma mu 2023 na 2024.

Mu mikino iheruka ya Road to BAL 2025, James nabwo yitwaye neza nubwo ikipe ye itabonye itike. Yabarirwaga gutsinda amanota 20, gukora rebound zirindwi no gutanga imipira ivamo andi manota ine kuri kuri buri mukino.

Bitandukanye na Shampiyona ishize, kuri ubu UGB iri kwitwara neza cyane kuko iri ku mwanya wa kane n’amanota 11.

James yiyongereye ku bandi bakinnyi beza iyi kipe ifite nka Mohamed Doumbya na Perriere Steven.

Ku wa Gatatu, tariki ya 19 Werurwe 2025, UGB izakina na APR BBC mu mukino utangira iyo kwishyura ya Shampiyona.

Ni mu gihe, ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, UGB izakina Azomco umukino w’ikirarane cyo mu mikino ibanza.

James Amotoe uri mu bari kuzamura izina muri Ghana yerekeje muri UGB
James Amotoe yitezweho gufasha UGB kuzabona itike y'Imikino ya Kamarampaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .