Uyu mukinnyi w’imyaka 27, ni umwe mu bagezweho cyane muri iki gihugu. Mu 2023 yahesheje Igikombe cya Shampiyona Spintex Knights idatsinzwe ndetse atorwa nk’umukinnyi mwiza w’imikino ya nyuma mu 2023 na 2024.
Mu mikino iheruka ya Road to BAL 2025, James nabwo yitwaye neza nubwo ikipe ye itabonye itike. Yabarirwaga gutsinda amanota 20, gukora rebound zirindwi no gutanga imipira ivamo andi manota ine kuri kuri buri mukino.
Bitandukanye na Shampiyona ishize, kuri ubu UGB iri kwitwara neza cyane kuko iri ku mwanya wa kane n’amanota 11.
James yiyongereye ku bandi bakinnyi beza iyi kipe ifite nka Mohamed Doumbya na Perriere Steven.
Ku wa Gatatu, tariki ya 19 Werurwe 2025, UGB izakina na APR BBC mu mukino utangira iyo kwishyura ya Shampiyona.
Ni mu gihe, ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, UGB izakina Azomco umukino w’ikirarane cyo mu mikino ibanza.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!