UGB yabigezeho nyuma yo kuba iya mbere mu Itsinda B, kuko yatsinze imikino yayo yombi, aho uwa mbere yatsinze Patriots BBC amanota 67-65.
Icyakora, umukino wa APR BBC na KPA wari utegerejwe cyane kuko benshi bifuzaga kureba abakinnyi bashya iyi kipe izahagararira u Rwanda muri BAL yaherukaga kugura.
Ni umukino watangiye wihuta cyane amakipe yombi atsindana. Agace ka mbere karangiye APR iyoboye n’amanota 26 kuri 21 ya KPA.
Umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo no mu gace ka kabiri, Axel Mpoyo na Ndoye Youssouf batsinda cyane, bityo ikinyuranyo kigera mu manota 14.
Igice cya mbere cyarangiye APR BBC yatsinze KPA amanota 53-35.
Ikipe y’Ingabo yakomeje kwiharira umukino cyane no mu gace ka gatatu kuko iyo muri Kenya wabonaga nta gisubizo iyifitiye.
Iyi kipe yazamuye ikinyuranyo, kigera mu manota 30 (75-45).
Mu gace ka nyuma, Ikipe y’Ingabo yahinduye ikipe yose. Umukino warangiye APR BBC yatsinze KPA amanota 99- 58 itangira neza iri rushanwa.
Umukino wabanje muri iri tsinda, KPA yatsinze REG BBC amanota 58-55.
Iyi kipe yo muri Kenya yakinnye imikino ibiri ku munsi, kuko uwo yari guhuramo na REG ku wa Gatatu ntiwabaye kuko yatinze kugera mu Rwanda.
Mu bagore, APR WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 58-55 naho JKL Dolphins itsinda East Africa University Rwanda 94-73.
Iri rushanwa rizakomeza ku wa Gatanu, aho mu bagore KPA izakina na APR WBBC saa 13:30, JKL Dolphins izakine na REG WBBC saa 16:00.
Mu bagabo, Dar City izakina na Patriots BBC saa 18:30, APR BBC izakine na REG BBC saa 21:00.



















Amafoto: Umwari Sandrine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!