00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: UGB BBC yabimburiye andi kugera muri ½ cy’Irushanwa ryo Kwibuka (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 25 April 2025 saa 01:17
Yasuwe :

UGB BBC yatsinze Dar City yo muri Tanzania, amanota 75-71 ibona itike ya ½, mu gihe APR BBC yatsinze Kenya Ports Authority amanota 99-61 mu mukino wayo wa mbere w’Irushanwa rya Basketball ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

UGB yabigezeho nyuma yo kuba iya mbere mu Itsinda B, kuko yatsinze imikino yayo yombi, aho uwa mbere yatsinze Patriots BBC amanota 67-65.

Icyakora, umukino wa APR BBC na KPA wari utegerejwe cyane kuko benshi bifuzaga kureba abakinnyi bashya iyi kipe izahagararira u Rwanda muri BAL yaherukaga kugura.

Ni umukino watangiye wihuta cyane amakipe yombi atsindana. Agace ka mbere karangiye APR iyoboye n’amanota 26 kuri 21 ya KPA.

Umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo no mu gace ka kabiri, Axel Mpoyo na Ndoye Youssouf batsinda cyane, bityo ikinyuranyo kigera mu manota 14.

Igice cya mbere cyarangiye APR BBC yatsinze KPA amanota 53-35.

Ikipe y’Ingabo yakomeje kwiharira umukino cyane no mu gace ka gatatu kuko iyo muri Kenya wabonaga nta gisubizo iyifitiye.

Iyi kipe yazamuye ikinyuranyo, kigera mu manota 30 (75-45).

Mu gace ka nyuma, Ikipe y’Ingabo yahinduye ikipe yose. Umukino warangiye APR BBC yatsinze KPA amanota 99- 58 itangira neza iri rushanwa.

Umukino wabanje muri iri tsinda, KPA yatsinze REG BBC amanota 58-55.

Iyi kipe yo muri Kenya yakinnye imikino ibiri ku munsi, kuko uwo yari guhuramo na REG ku wa Gatatu ntiwabaye kuko yatinze kugera mu Rwanda.

Mu bagore, APR WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 58-55 naho JKL Dolphins itsinda East Africa University Rwanda 94-73.

Iri rushanwa rizakomeza ku wa Gatanu, aho mu bagore KPA izakina na APR WBBC saa 13:30, JKL Dolphins izakine na REG WBBC saa 16:00.

Mu bagabo, Dar City izakina na Patriots BBC saa 18:30, APR BBC izakine na REG BBC saa 21:00.

Buri mukino hafatwa umunota wo kwibuka abo mu muryango mugari wa Basketball abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Morel Spencer ahanganye na Shema
Chasson Randle uheruka kugurwa na APR BBC atanga umupira
Tobias Oghamba ni umwe mu bigaragaje muri KPA
Antino Jackson azamukana umupira
Miss Cadette yitabiriye iyi mikino
Habimana Ntore ahanganiye umupira
Umubyeyi na bashiki ba Shema Osborn ntibasiba ku mikino ya APR
Obadiah yongeye gukinira i Kigali
Obadiah Noel wanyuze muri APR BBC ari muri Dar City
Mohamed Doumbya ahanganye na William
Burton ni umwe mu bakomeje gufasha UGB kwitwara neza
Imanizabayo Laurence agerageza gutsinda amanota atatu
Kantore Sandra ashaka inzira yo gucamo
Uwimpuhwe Henriette ahanganye na Kamba Diakite
Umuganwa Sandra Nelly ni umwe mu bakinnyi beza ba Kepler
Akaliza Nelly ahanganye na Uwizeye Assouma

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .