Uyu mukino wa kabiri wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025 i Rabat muri Maroc, aho iyi mikino ikomeje kubera.
Cameroun yagiye muri uyu mukino yamaze kubona itike kuko Gabon yari yatsinzwe na Sénégal amanota 102-68.
Uyu mukino watangiye wihuta amakipe yombi atsindana byatumaga amanota aba menshi. Agace ka mbere karangiye amakipe yombi anganya 28-28.
Cameroun yinjiye mu gace ka kabiri neza, Paul Eboua na Jeremiah Hill bayitsinda amanota menshi inazamura ikinyuranyo. Aka gace karangiye iyi kipe yagatsinzemo amanota 20-16.
Muri rusange, igice cya mbere cyarangiye Cameroun iyoboye umukino n’amanota 48-44.
U Rwanda rwagize agace ka gatatu keza cyane kubera amanota menshi yatsindwaga na Axel Mpoyo ndetse Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson.
Aka gace rwagatsinze ku manota 25 kuri 14, rugasoza rwigaranzuye Cameroun, ruyobora umukino n’ikinyuranyo cy’amanota arindwi (69-62).
Mu gace ka nyuma amakipe yombi yongeye gufunga umukino cyane ujyamo imibare myinshi. Icyakora Cameroun yakitwaragamo neza ibifashijwemo na Fabien Ateba na Hill.
Mu minota ibiri ya nyuma, umukino warushijeho kwegerana cyane kuko ikinyuranyo nticyarengaga amanota atatu.
Umukino warangiye Cameroun yatsinze u Rwanda amanota 86-83 ishimangira kwerekeza mu Gikombe cya Afurika.
U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku Cyumweru, saa Saba z’i Kigali rukina na Gabon mu mukino wa nyuma w’iyi mikino.
Rusabwa gutsinda kugira ngo rubone itike yo kwerekeza mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Angola muri Kanama 2025.
Kugeza ubu amakipe amaze kubona itike ni Angola izakira irushanwa, Côte d’Ivoire, Sénégal, RDC, Cameroun,Tunisia, Misiri na Sudani y’Epfo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!