Ni urutonde rwakozwe na FIBA nyuma y’Imikino Olempike ndetse n’iy’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yabareye i Kigali no muri Mexique.
U Rwanda rwakoze amateka yo kugera muri ½ cy’iyi mikino rwari rwakiriye ibyaruhaye kuzamuka imyaka 12, ruva ku 74 ruba urwa 62 ku Isi, no kuba urwa 10 muri Afurika.
Indi kipe yazamutse imyanya myinshi ni Nigeria yazamutseho ine bityo iba iya munani ku Isi n’iya mbere muri Afurika.
Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Uganda ni iya cyenda muri Afurika n’iya 55 ku Isi, Kenya ikurikira u Rwanda muri Afurika, mu gihe ari iya 66 ku Isi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yicaye ku mwanya wa mbere ku Isi nyuma yo kwegukana Umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike y’i Paris.
Australie iri ku mwanya kabiri, ikurikiwe n’u Bufaransa, u Bushinwa, Espagne, u Bubiligi, Canada, Nigeria, Serbie n’u Buyapani bwa 10 ku Isi.
Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni Nigeria, Mali, Sénégal, Mozambique, Cameroun, Misiri, Angola, Côte d’Ivoire, Uganda n’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!