Iri rushanwa rikomeje kubera i Dakar muri Sénégal, aho u Rwanda rwasabwaga gutsinda kugira ngo rubone intsinzi ya mbere.
Umukino w’u Rwanda na Cameroun watangiye amakipe yombi atsindana ndetse wihuta. Agace ka mbere karangiye Cameroun iyoboye n’amanota 25 kuri 20.
Iyi kipe yakomeje gukina neza no mu gace ka kabiri, yongera ikinyuranyo ibifashijwemo na Fabien Quentin Ateba na Williams Narace.
Aka gace, u Rwanda rwagakinnye nabi cyane kuko rwagatsinzemo amanota umunani gusa, mu gihe indi yari 22.
Igice cya mbere cyarangiye Cameroun iyoboye umukino n’amanota 47 kuri 29 y’u Rwanda.
U Rwanda rwasubiye mu gace ka gatatu rwiminjiriye agafu, Antino Jackson atangira gutsinda amanota cyane. Aka gace rwagatsinze ku manota 15 kuri 11 ariko Cameroun ikomeza kuyobora umukino n’amanota 58 kuri 43.
Mu gace ka nyuma, u Rwanda rwakomeje kugabanya ikinyuranyo ariko rukagorwa n’ikinyuranyo rwarishyizwemo mu minota ya mbere y’umukino.
Williams Robynes yiyunze kuri Antino bakomeza gutsinda amanota menshi ariko Cameroun igakina nk’ikipe nkuru idashaka ko ikinyuranyo cyayo kivamo.
Umukino warangiye, Cameroun yatsinze u Rwanda amanota 70-59 ibona intsinzi ya kabiri muri iyi mikino, mu gihe u Rwanda rwo rukomeje kuyibura.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Sénégal yatsinze Gabon amanota 101-58.
U Rwanda rurasoza iyi mikino ku Cyumweru saa 23:00 rukina na Gabon.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!