Iyi kipe kandi yari yanatsinze umukino wa mbere ku manota 89-75, aho yombi yabereye i Rabat.
Maroc yatangiye uyu mukino neza itsinda agace ka mbere ku manota 21-14. Mu gace ka kabiri, u Rwanda rwagerageje kwihagararaho umukino uregerana.
Igice cya mbere cyarangiye, Maroc iyoboye umukino n’amanota 37 kuri 29.
Iyi kipe yo mu majyaruguru ya Afurika yakomerejeho no mu gace ka gatatu ndetse yongera ikinyuranyo kigera mu manota 30 (73-43).
U Rwanda rwagerageje gukina neza mu gace ka nyuma ndetse rugatsinda ku manota 21 kuri 16 gusa ntabwo byari bihagije ngo rwegukane intsinzi.
Umukino warangiye Maroc yatsinze u Rwanda amanota 79-64 mu mukino wa kabiri, nyuma yo kurutsinda mu wa mbere ku manota 89-75.
Aya makipe yombi akomeje kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, iteganyijwe kubera i Rabat tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Gashyantare 2025.
Muri iyi mikino, u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu, ruzatangira rukina na Sénégal ku wa Gatanu, saa Kumi z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda.
Ruzakurikizaho Ikipe y’Igihugu ya Cameroun bukeye bwaho, mu gihe ruzasoza rukina na Gabon ku Cyumweru, tariki 24 Ugushyingo 2024.
Muri iri tsinda, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota ane nyuma yo gutsinda umukino umwe muri itatu rwakinwe mu Ugushyingo 2024.
Iyi mikino izakinwa mu matsinda atanu agizwe n’amakipe ane. Buri kipe izahura n’indi, atatu ya mbere azabone itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola tariki 12 kugeza ku wa 24 Kanama 2025.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!