00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: U Rwanda rwatsinzwe imikino yose ya gicuti mu kwitegura iyo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 February 2025 saa 08:49
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe n’iya Maroc amanota 79-64 mu mukino wa kabiri w’iya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Iyi kipe kandi yari yanatsinze umukino wa mbere ku manota 89-75, aho yombi yabereye i Rabat.

Maroc yatangiye uyu mukino neza itsinda agace ka mbere ku manota 21-14. Mu gace ka kabiri, u Rwanda rwagerageje kwihagararaho umukino uregerana.

Igice cya mbere cyarangiye, Maroc iyoboye umukino n’amanota 37 kuri 29.

Iyi kipe yo mu majyaruguru ya Afurika yakomerejeho no mu gace ka gatatu ndetse yongera ikinyuranyo kigera mu manota 30 (73-43).

U Rwanda rwagerageje gukina neza mu gace ka nyuma ndetse rugatsinda ku manota 21 kuri 16 gusa ntabwo byari bihagije ngo rwegukane intsinzi.

Umukino warangiye Maroc yatsinze u Rwanda amanota 79-64 mu mukino wa kabiri, nyuma yo kurutsinda mu wa mbere ku manota 89-75.

Aya makipe yombi akomeje kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, iteganyijwe kubera i Rabat tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Gashyantare 2025.

Muri iyi mikino, u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu, ruzatangira rukina na Sénégal ku wa Gatanu, saa Kumi z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda.

Ruzakurikizaho Ikipe y’Igihugu ya Cameroun bukeye bwaho, mu gihe ruzasoza rukina na Gabon ku Cyumweru, tariki 24 Ugushyingo 2024.

Muri iri tsinda, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota ane nyuma yo gutsinda umukino umwe muri itatu rwakinwe mu Ugushyingo 2024.

Iyi mikino izakinwa mu matsinda atanu agizwe n’amakipe ane. Buri kipe izahura n’indi, atatu ya mbere azabone itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola tariki 12 kugeza ku wa 24 Kanama 2025.

Shema Bruno azamukana umupira
Hagumintwari Steven ahanganye n'umukinnyi wa Maroc
U Rwanda rwatsinzwe na Maroc imikino ibiri ya gicuti
Axel Mpoyo yatsinze amanota 17 muri uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .