Uyu mukino wa kabiri, u Rwanda rwari buwukine na Sudani y’Epfo ariko iza kubura kuko abakinnyi bayo bose batari bagera muri Sénégal.
U Rwanda rwatangiye uyu mukino neza cyane rutsinda amanota menshi, rusoza agace ka mbere ruwuyoboye n’amanota 20-9.
Mu gace ka kabiri, Maroc yatangiye kwinjira mu mukino izamura amanota yatsindaga. Aka gace yagatsinzemo amanota 19, mu gihe u Rwanda rwatsinze umunani gusa. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya amanota 28.
Mu gace ka gatatu, u Rwanda rwakomeje kurushwa bigaragara, ari nako rugorwa no gutsinda. Aka gace rwagatsinzemo amanota arindwi gusa kuri 16 ya Maroc.
Agace ka gatatu karangiye iyi kipe yo mu majyaruguru ya Afurika ikomeje kuyobora umukino n’amanota 44 kuri 35 y’u Rwanda.
Mu gace ka nyuma, u Rwanda rwongeye gutsinda ruzamura amanota kuko rwagatsinzemo 17 nubwo atarufashije kwegukana intsinzi kuko umukino warangiye Maroc irutsinze amanota 54 kuri 52.
Ni intsinzwi ya kabiri u Rwanda rwagize muri iyi mikino ya gicuti kuko rwanatsinzwe na Mali amanota 69-63.
Ikipe y’Igihugu ikomeje kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika izabera i Dakar muri Sénégal tariki ya 22 kugeza 24 Ugushyingo 2024.
Muri iyi mikino, u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu, ruzatangira rukina na Sénégal ku wa Gatanu, saa Mbiri z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda.
Ruzakurikizaho Ikipe y’Igihugu ya Cameroun bukeye bwaho, mu gihe ruzasoza rukina na Gabon ku Cyumweru, tariki 24 Ugushyingo 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!