00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: U Rwanda rwatangiye nabi imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 November 2024 saa 11:25
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe n’iya Sénégal amanota 81-58 mu mukino wa mbere w’iyo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Iyi mikino yatangiye gukinirwa i Dakar muri Sénégal ahahuriye itsinda rya mbere n’irya gatatu.

Umukino w’u Rwanda na Sénégal watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi atsindana abifashijwemo na William Robynes na Brancou Badio.

Agace ka mbere karangiye Sénégal iyoboye umukino n’amanota 20 kuri 17 y’u Rwanda.

Mu gace ka kabiri, iyi kipe iri mu rugo yatangiye kuzamura ikinyuranyo kubera amanota menshi yatsindwaga na Amar Sylla na Moustapha Diop.

Muri aka gace, u Rwanda rwakoraga amakosa menshi ndetse ntirunatsinde ’lancer franc’ rwahabwaga. Rwagatsinzemo amanota 14 kuri 23 ya Sénégal.

Igice cya mbere Sénégal iyoboye umukino n’amanota 43 kuri 31.

Umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo kuko u Rwanda rwarushwaga cyane, abarimo Youssou Ndoye na Lamine Sambe barushaho kongera ikinyuranyo.

Aka gace u Rwanda rwagakinnye nabi kuko rwagatsinzemo amanota 10 gusa kuri 21. Ibi byatumye karangira ikinyuranyo kiyongereye cyane kiba amanota 23 (64-41).

Mu gace ka nyuma umukino watuje, Sénégal ihindura abakinnyi bityo ntiyongera gutsinda amanota menshi, amakipe yombi agatsindamo 17.

Umukino warangiye Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yatsinze iy’u Rwanda amanota 81 kuri 58 y’u Rwanda itangirana intsinzi muri iri rushanwa.

Brancou Badio na Youssou Ndoye nibo batsinze amanota menshi muri uyu mukino (14), mu gihe Williams Robynes yatsinze 12 ku rundi ruhande.

U Rwanda ruzakina umukino wa kabiri ku wa Gatandatu, saa 23:00 ubwo ruzahangana na Cameroun, mbere yo gusoza imikino rukina na Gabon ku Cyumweru.

U Rwanda rwatangiye nabi imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika
Sénégal yatangiye yitwara neza imbere y’abafana bayo
Gutaha Cadeau ashaka uko atanga umupira
Antino Jackson yakinnye umukino wa mbere mu Ikipe y’Igihgu
Antino Jackson ahanganye na Jean Jacques Boissy
Shema Osborn agerageza gutsinda
Abafana ba Sénégal bashyigikira ikipe yabo bikomeye
Manzi Kenny wakinnye umukino we wa mbere mu Ikipe y’Igihugu azamukana umupira
Shema Osborn ahanganye na Youssou Ndoye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .