Ikipe y’Igihugu ikomeje umwiherero yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika izabera muri Sénégal tariki ya 22-24 Ugushyingo 2024.
Ni mu gihe Igikombe cya Afurika cyo kizabera muri Angola tariki ya 12 kugeza 24 Kanama 2025.
U Rwanda rukunze kwitabira iri rushanwa ku butumire kuko mu 2011 aribwo ruheruka kukijyamo rwabonye itike, mu gihe izindi nshuro ziganjemo ubutumire (Wild Card) cyangwa kucyakira.
Abajijwe intego z’uyu mwaka, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Ndizeye Dieudonné yavuze ko bifuza gusubira mu Gikombe cya Afurika batacyakiriye.
Ati “Ubushize twakinnye Igikombe cya Afurika kuko twari mu rugo, kuri iyi nshuro rero gahunda ni ukubona itike atari ukuvuga ngo twacyakiriye”
Yakomeje avuga ko amakipe barikumwe mu Itsinda C ariyo Sénégal, Cameroun na Gabon bayazi.
Ati “Sénégal ntabwo ari ubwa mbere na Cameroun twarakinnye kenshi, wenda iyo tutazi cyane ni Gabon ariko na yo tuzayimenya kandi tuzitwara neza.”
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Dr. Cheikh Sarr we avuga ko nubwo amakipe bari kumwe bayazi ariko akomeye cyane bityo asabwa akazi kenshi.
Ati “ Sénégal yarahindutse cyane iba ikipe y’abakiri bato ni ubwo Kapiteni Branko Baggio na Mustafa Diop bahari. Cameroun ikipe bajyanye mu Gikombe cy’Isi niyo bagifite, Gabon niyo tutazi ariko buri imwe turayiteguye.”
Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino, u Rwanda ruzabanza gukina iya gicuti na Sudani y’Epfo na Mali tariki ya 19 na 20 Ugushyingo 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!