Muri iri rushanwa, u Rwanda rwageze muri ¼ mu byiciro byombi ariko baratsindwa bityo bajya guhatanira imyanya.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa karindwi, Ikipe y’igihugu y’Abakobwa yatsinze iya Maroc amanota 65-52. Ni mu gihe iri rushanwa ryegukanywe na Mali yatsinze Nigeria amanota 76-56.
Aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma, yahise abona itike yo kuzahagararira Umugabane wa Afurika mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 19 kizabera mu Busuwisi mu 2025.
Mali yakoze amateka yo kwegukana Igikombe cya Afurika ku nshuro ya karindwi mu 10 ziheruka.
Ikipe nziza y’irushanwa igizwe n’Umunya-Mali, Oummou Koumare wabaye MVP, mugenzi we Mama Sidiki Doumbia, Umunya-Nigeria, Idubamo Beggi, Umunya-Cameroun, Damaris Emedie ndetse n’Umunya-Uganda, Resty Nanangwe wayifashije gusoza ku mwanya wa gatatu.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Ingimbi yacyuye umwanya wa munani nyuma yo gutsindwa na Nigeria amanota 78-61, mu mukino wo guhatanira umwanya wa karindwi.
Muri iki cyiciro, Ikipe y’Igihugu ya Mali yegukanye igikombe itsinze Cameroun amanota 60-51 ku mukino wa nyuma, amakipe yombi abona itike yo kuzahagararira Umugabane wa Afurika mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 19 kizabera mu Busuwisi mu 2025.
Muri iri rushanwa, ibyiciro byombi byitabiriwe n’amakipe 12. Ni ku nshuro ya gatatu muri enye ziheruka, Mali yegukana iki Gikombe cya Afurika, nyuma ya 2018 yacyakiriye ndetse na 2020 i Cairo mu Misiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!