Ni umukino u Rwanda rwasabwaga gutsinda kugira ngo ruyobore itsinda rya gatatu.
Maroc yatangiye umukino neza itsinda amanota menshi, mu gihe u Rwanda rwatangiye kuwinjiramo. Agace ka mbere karangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 13-8.
U Rwanda rwasubiranye imbaraga zikomeye mu gace ka kabiri, Kayijuka Dylan atangira gutsinda amanota menshi. Aka gace rwagatsinzemo amanota 24-17, mu gihe igice cya mbere cyarangiye ruyoboye umukino n’amanota 32 kuri 30 ya Maroc.
Mu gice cya kabiri, amanota yagabanutse ku mpande zombi ari nako umukino ukomeza kwegerana cyane. Mu gace ka nyuma wakomeje muri uwo mujyo ari nako Rushema yatsindaga amanota.
Umukino warangiye, u Rwanda rwatsinze Maroc amanota 56-51 rufata umwanya wa mbere mu itsinda rya gatatu. Kayijuka Dylan yatsinze amanota 20 muri uyu mukino.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Zambia yatsinze Afurika y’Epfo amanota 70-61.
Umukino wa nyuma mu itsinda, u Rwanda ruzahura na Zambia ku wa Mbere, tariki 9 Nzeri 2024 saa Mbiri z’ijoro.
U Rwanda kandi ruhagarariwe no mu bakobwa, aho mu rumaze gutsinda umukino umwe rutsindwa undi. Uwa nyuma mu itsinda ruzahura Cameroun ku Cyumweru, tariki 8 Nzeri 2024 saa Kumi n’Imwe n’Igice.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!