Tombola y’uko amakipe azahura, yakozwe n’ibihugu 16 byabonye itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 24 Kanama 2025.
Iyo tombola yasize itsinda rya mbere ririmo Cameroun, Sudani y’Epfo, Libya na Cap-Vert. Irya kabiri rigizwe na Sénégal, Côte d’Ivoire, Madagascar na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itsinda rya gatatu ririmo u Rwanda, Nigeria, Tunisia na Guinea. Ni mu gihe irya nyuma ari Mali, Uganda, Misiri na Angola.
Ni itsinda ritoroshye ku Rwanda kuko amakipe ruri kumwe nayo, yose ari imbere yarwo ku rutonde rwa FIBA.
Tunisia iri ku mwanya wa kane muri Afurika n’uwa 36 ku Isi, Nigeria iri ku wa gatandatu n’uwa 42.
Guinea iri ku wa 11 n’uwa 75, ni mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 15 muri Afurika n’uwa 93 ku Isi.
Muri iyi mikino hazakinwa amajonjora abiri, aho aya mbere azakinwa n’amakipe yose uko ari 16.
Muri buri tsinda hazazamuka amakipe atatu, yose abe 12 azahurire mu ijonjora rya kabiri, ariryo rizatanga atanu azahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi.
Iyi mikino, izatangira gukinwa mu Ugushyingo 2025, kugeza muri Werurwe 2027, aho hazakinwa igera kuri 420 ku migabane yose.
Igikombe cy’Isi cya 2027 kizabera muri Qatar hagati ya tariki 27 Kanama kugeza ku ya 12 Nzeri 2027. Irushanwa riheruka mu 2023, ryegukanywe n’u Budage bwatsinze Serbie ku mukino wa nyuma.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!