Ku Mugabane wa Afurika, iyi mikino izitabirwa n’amakipe 16 azakina Igikombe cya Afurika giteganyijwe kuzabera muri Angola tariki ya 12-14 Kanama 2025.
Ibindi bihugu ni Angola, Cameroon, Cap-Vert, Côte d’Ivoire, RDC, Misiri, Guinea, Libye, Madagascar, Mali, Nigeria, Sénégal, Sudani y’Epfo, Tunisia na Uganda.
Muri rusange imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izitabirwa n’amakipe 80, aho Umugabane wa Amerika uzatanga amakipe 16 hamwe na Aziya na Oceanie, mu gihe u Burayi buzatanga 32. Tombola y’uko amakipe azahura iteganyijwe muri Gicurasi 2025.
Irushanwa riheruka ryegukanywe n’u Budage bwatsinze Serbia amanota 83-77. Icyo gihe Afurika yaserukiwe na Sudani y’Epfo na Cap-Vert zitabiriye ku nshuro ya mbere. Hari kandi Misiri, Angola na Côte d’Ivoire.
Igikombe cy’Isi cya 2027 kizabera muri Qatar kuva tariki ya 27 Kanama kugeza ku ya 12 Nzeri 2027.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!