00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: U Rwanda mu bazitabira Imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 March 2025 saa 12:08
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Basketball yashyizwe mu makipe azitabira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027 iteganyijwe mu Ugushyingo 2025.

Ku Mugabane wa Afurika, iyi mikino izitabirwa n’amakipe 16 azakina Igikombe cya Afurika giteganyijwe kuzabera muri Angola tariki ya 12-14 Kanama 2025.

Ibindi bihugu ni Angola, Cameroon, Cap-Vert, Côte d’Ivoire, RDC, Misiri, Guinea, Libye, Madagascar, Mali, Nigeria, Sénégal, Sudani y’Epfo, Tunisia na Uganda.

Muri rusange imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izitabirwa n’amakipe 80, aho Umugabane wa Amerika uzatanga amakipe 16 hamwe na Aziya na Oceanie, mu gihe u Burayi buzatanga 32. Tombola y’uko amakipe azahura iteganyijwe muri Gicurasi 2025.

Irushanwa riheruka ryegukanywe n’u Budage bwatsinze Serbia amanota 83-77. Icyo gihe Afurika yaserukiwe na Sudani y’Epfo na Cap-Vert zitabiriye ku nshuro ya mbere. Hari kandi Misiri, Angola na Côte d’Ivoire.

Igikombe cy’Isi cya 2027 kizabera muri Qatar kuva tariki ya 27 Kanama kugeza ku ya 12 Nzeri 2027.

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda izitabira imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2027
U Rwanda ruheruka kubona itike y'Igikombe cya Afurika ku nshuro ya karindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .