Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Gashyantare 2025, u Rwanda ruzatangira imikino y’amajonjora ya nyuma yo gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika, aho ruzakina na Sénégal saa 16:00 z’i Kigali.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Ndizeye Dieudonné yavuze ko akurikije imyiteguro bagize, bafite icyizere cyo kuzabona itike y’Igikombe cya Afurika.
Ati “Twaje kare kugira ngo twitegura neza. Twakinnye imikino ibiri ya gicuti, tunamenyera ikirere. Icyo twakwizeza abanyarwanda nuko twaje kugira ngo tubone itike y’Igikombe cya Afurika kandi turabyizeye neza kubera uko tumeze, umwuka turimo no gukorera hamwe.”
Ibi kandi bishimangirwa n’umutoza Cheikh Sarr wavuze ko nubwo amakipe bari kumwe yongeyemo imbaraga ariko nabo bazitwara neza.
Ati “Twakinnye imikino ibiri ya gicuti. Twakoze ibyo tugomba gukora mu bwugarizi no gusatira rero twiteguye gutsinda. Muri iri rushanwa nta wizeye itike kuko uwatsinda imikino ibiri yakomeza.”
Yakomeje agira ati “Turabizi amakipe yariyubatse nka Gabon na Cameroun ariko tuzagerageza kwitwara neza.”
Muri iyi mikino, u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu, ruzatangira rukina na Sénégal ku wa Gatanu, saa Kumi z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda.
Ruzakurikizaho Ikipe y’Igihugu ya Cameroun bukeye bwaho, mu gihe ruzasoza rukina na Gabon ku Cyumweru, tariki 24 Ugushyingo 2024.
Muri iri tsinda, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota ane nyuma yo gutsinda umukino umwe muri itatu rwakinwe mu Ugushyingo 2024.
Iyi mikino izakinwa mu matsinda atanu agizwe n’amakipe ane. Buri kipe izahura n’indi, atatu ya mbere azabone itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola tariki 12 kugeza ku wa 24 Kanama 2025.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!