Iyi mikino yombi izabera i Dakar muri Sénégal, iteganyijwe tariki ya 19 na 20 Ugushyingo 2024. Ni mu gihe amarushanwa nyirizina ari tariki ya 22 kugeza 24 Ugushyingo 2024.
Ikipe y’Igihugu imaze iminsi mu mwiherero, aho iri kumwe n’umutoza mukuru, Dr. Cheikh Sarr, Murenzi Yves ndetse na Kenneth Gasana.
Sudani y’Epfo bazakina ni ikipe nziza cyane yakinnye Imikino Olempike yabereye i Paris mu mpeshyi. Iri ku mwanya wa 33 ku Isi, ikaba iya kabiri ku Mugabane wa Afurika ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi (FIBA).
Ni mu gihe kuri uru rutonde, Mali iri ku mwanya wa 14 muri Afurika, ikurikirana n’u Rwanda rwa 15 na 92 ku Isi.
Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu hamwe na Sénégal, Cameroun na Gabon.
Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola tariki ya 12 kugeza ku ya 24 Kanama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!