Iyi, ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu nteko rusange y’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) yateranye ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Ugushyingo 2024.
Iyi nama yemeje ko Shampiyona ya Basketball mu Bagabo n’abagore izatangira tariki 24 Mutarama 2024, mu gihe kandi hakiriwe n’abanyamuryango bashya aribo Kigali Elite BBC na Christian Basketball Team mu bagabo ndetse na Azomco BBC iheruka kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, yashyizeho ikipe y’abagore.
Ku bijyanye n’amarushanwa kandi hashyizweho icyiciro gishya cy’amakipe yiganjemo ay’ibigo by’amashuri yisumbuye n’andi y’abakiri bato batarengeje imyaka 21.
Ni mu gihe, Rwanda Cup izaba ikinwa ku nshuro ya kabiri, amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemerewe gukinisha abakinnyi bayo bo mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri cyangwa amato yayo, mu rwego rwo kubongerera imikino.
Indi ngingo ikomeye yavuye muri iyi nama, ni amatora ya komite nshya y’iri shyirahamwe yashyizwe tariki ya 21 Ukuboza 2024, harebwa niba Mugwiza Désiré azakomeza kuyobora iri shyirahamwe amaze imyaka 11 ayoboye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!