Muri iyi mikino iri kubera mu Rwanda, ku wa Kabiri hakinnye Itsinda C mu gihe byari akaruhuko ku Itsinda D ari na ryo ririmo u Rwanda.
Guhera saa Cyenda, habaye umukino wahuje Hongrie na Philippines aho iki gihugu kibanza cyari cyatakaje umukino wa mbere cyahuyemo na Sénégal ku wa Mbere.
Hongrie yatsinze Philippines iyirusha cyane, dore ko uduce twose tw’umukino yatuyoboye, aka mbere igatsinda ku manota 23-14.
Mu gace ka kabiri, yatsinze amanota 28-10, amakipe yombi ajya kuruhuka ari 51-24.
Hongrie yakomeje kandi kugenda imbere, itsinda agace ka gatatu ku manota 24-20 ni mu gihe aka nyuma yagatsinze kuri 22-16, umukino urangira ari 97-60.
Agnes Torok wa Hongrie ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinzemo 25 naho Afril Bernardino aba ari we winjiza amanota menshi ku ruhande rwa Philippines aho yatsinze 11.
Nyuma y’uyu mukino, guhera saa Mbiri z’umugoroba, hakurikiyeho uwari utegerejwe cyane wahuje Brésil na Sénégal, ibihugu byombi byari byitwaye neza ku munsi wa mbere.
Byari byitezwe kureba niba uko Sénégal yatsinze Hongrie iri buze no kubikora kuri Brésil, ariko nta gutungurana gukomeye kwabayeho kuko n’uyu mukino yawutsinze ku manota 69-59.
Amakipe yatangiye umukino agendana cyane mu duce tubiri twa mbere aho aka mbere karangiye Sénégal igatakaje ku manota 21-14, ariko itsinda aka kabiri ku manota 21-15, bajya kuruhuka Brésil iri imbere na 26-25.
Sénégal yagarukanye imbaraga mu gace ka gatatu, igatsinda ku manota 16-11 ndetse ihita inatsinda agace ka nyuma ku manota 18-12, umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’amanota 10 (69-59).
Cierra Dillard wa Sénégal yatsinze amanota 19 muri uyu mukino, Ndioma Kane bakinana atsinda 14 mu gihe uwatsinze menshi ku ruhande rwa Brésil ari Emanuely De Oliveira na we watsinze 19, akurikiwe na Cacá Martins watsinze 15.
Iyi mikino irakomeza kuri uyu wa Gatatu hakinaga Itsinda D aho saa Kumi n’Imwe haba umukino wa Liban na Grande-Bretagne mu gihe saa Mbiri hakina u Rwanda na Argentine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!