Uyu mukinnyi w’imyaka 17, asanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ikipe ya Seven Lakes High School muri Leta ya Texas.
Mwesigwa yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 16 yitabiriye Igikombe cya Afurika mu 2023 ndetse icyo gihe yitwaye neza cyane kuko yashyizwe mu ikipe y’irushanwa nyuma yo kuritsindamo amanota 80.
Uyu mukinnyi ni umwe muri 15, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Murenzi Yves azahagurukana ku wa Gatanu, tariki 30 Kanama berekeza muri Afurika y’Epfo.
Muri iri rushanwa, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri mu itsinda rya gatatu hamwe na Afurika y’Epfo, Maroc na Zambia. Si mu bahungu gusa kuko u Rwanda ruzanaserukirwa mu bakobwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!