00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: REG y’Abagore yatandukanye n’umutoza Krumesh nyuma y’iminsi itatu ahawe akazi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 8 September 2024 saa 10:03
Yasuwe :

REG WBBC yatandukanye n’umutoza Krumesh Patel nyuma y’iminsi itatu ayigezemo avuye mu Ikipe y’Igihugu ya Grande-Bretagne.

Uyu Mwongereza w’imyaka 34 yari yatangiye akazi mu Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu cyane ko ku wa Kane yakoresheje imyitozo.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, uyu mutoza yavuze ko yahisemo gusubira iwabo kubera impamvu z’uburwayi.

Ati “Rimwe na rimwe ibintu biba bitandukanye n’ukuri. Nyuma y’ubushishozi naje gusanga aya mahirwe (akazi) atari meza kuri njye muri iki gihe. Kubera impamvu z’ubuzima nahisemo gutandukana n’ikipe.”

Yakomeje avuga ko icy’ingenzi ari ubuzima bwe.

Ati “ Icy’ibanze ni ubuzima bwanjye bwo mu mutwe ndetse no kumera neza ariyo mpamvu nsubiye mu Bwongereza.”

Twagerageje kumva icyo Ubuyobozi bwa REG WBBC buvuga, ariko buvuga ko nabwo bwabibonye kuri Instagram bityo nta byinshi bwatangaza.

Ni inshuro ya mbere uyu mutoza yari agiye mu kazi muri Afurika dore ko yanyuze mu makipe y’igihugu y’abato y’u Bwongereza nko mu batarengeje imyaka 18, 20 ndetse n’iy’abakina ari batatu batarengeje imyaka 23.

Uyu mugabo kandi yari umutoza wungirije muri London Lions yegukanye Igikombe cy’i Burayi (Eurocup) itsinze Beşiktaş yo muri Turikiya ku mukino wa nyuma mu 2023.

REG WBBC ikomeje kwitegura imikino ya nyuma ya Rwanda Cup 2024 ndetse n’iya kamarampaka izagena uwegukana Igikombe cya Shampiyona.

Umutoza Krumesh Patel yatandukanye na REG WBBC nyuma y'iminsi itatu gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .