Uyu Mwongereza w’imyaka 34, ni umwe mu batoza bakomeye muri Grande-Bretagne kuko yatozaga amakipe y’abato yabo nk’abatarengeje imyaka 18, 20 ndetse n’iy’abakina ari batatu batarengeje imyaka 23.
Uyu mugabo yari umutoza wungirije muri London Lions yegukanye Igikombe cy’i Burayi (Eurocup) itsinze Beşiktaş yo muri Turikiya ku mukino wa nyuma.
REG WBBC yagize umwaka mwiza kuko yasoje Shampiyona isanzwe iyoboye ari iya mbere.
Mu Mikino ya Kamarampaka iteganyijwe gutangira ku wa 25 Nzeri 2024, iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu izahura na Kepler WBBC, mu gihe APR WBBC yabaye iya kabiri izahura na Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza ya gatatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!