Uyu mutoza wamaze gutangira akazi, ni umwe mu bafite ubunararibonye kuko yanyuze mu bihugu byinshi nka Turikiya, u Busuwisi, Suède, Espagne, u Budage na Angola yaherukagamo.
Yanatoje kandi n’Ikipe y’Igihugu ya Mozambique y’Abagore mu 2019.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yazanye uyu mutoza nyuma y’aho Krumesh Patel wari wazanywe batandukanye nyuma y’iminsi itatu gusa.
REG WBBC ikomeje kwitegura Imikino ya Kamaramapaka izatangira ku wa Gatanu, tariki 27 Nzeri 2024 ikina na Kepler WBBC muri ½, mu rugendo rugana mu gushaka Igikombe cya Shampiyona.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!