IGIHE yamenye amakuru ko uyu mukinnyi azagera muri iyi kipe mu mpera z’uku kwezi, aho shampiyona izaba iri kugana ku musozo, bitegura kujya mu mikino ya kamarampaka.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu ikomeje kwiyubaka cyane kuko Butera yiyongereye ku Munya-Sudani y’Epfo, Akon Rose yaherukaga kugura.
Butera ni umwe mu bakinnyi bamaze kugira ubunararibonye kuko nubwo ari gukina umwaka wa mbere nk’uwabigize umwuga.
Uyu mukinnyi kandi yanyuze mu makipe atandukanye yo muri Shampiyona ihuza kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NCAA Division I) nka Idaho Vandals Women’s Basketball na Florida International University.
REG WBBC ikomeje kwitwara neza cyane kuko kugeza ubu itaratsindwa muri Shampiyona, mu mikino 13 imaze gukina.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!