Uyu mukinnyi w’imyaka 17 ni umwe mu bari kubica muri Shampiyona ya Basketball yo mu mashuri yisumbuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akinira Highland School yo muri Leta ya Virginia.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ament yerekanye ko uru ruganda baheruka kugirana amasezerano rwamukoreye inkweto ya mbere iri mu mabara y’igihugu cye.
Yagize ati “Ku bw’igihugu cyanjye.”
Iyi nkweto yiswe ‘Reebok Engine A Rwanda PE,’ igizwe n’amabara arimo umuhondo, icyatsi n’ubururu. Hejuru ahajya imishumi hariho ibendera rito ry’u Rwanda ndetse n’ikirango (logo) y’uyu mukinnyi.
Nate Ament aheruka gushyirwa ku mwanya wa kane mu bakinnyi 100 beza bakiri bato muri Amerika. Ni umwe mu batanga icyizere ndetse byatangiye kuvugwa ko ashobora kuzatekerezwaho muri ‘NBA draft’ mu 2026.
Mu mwaka ushize, uyu mukinnyi ufite nyina w’Umunyarwanda yaserukanye n’Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’abatarengeje imyaka 18, mu mikino ya ‘2024 FIBA U-18 Americas Championship’ banegukanyemo umudali wa zahabu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!