Uyu mukino uteganyijwe saa 20:30 muri BK Arena yari imaze igihe itakira imikino ya Shampiyona ya Basketball.
Uyu mukino urategerejwe cyane kuko uretse guhatanira umwanya wa mbere urimo n’abakinnyi bakomeye bo guhangwa ijisho.
Ikipe y’Ingabo yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 33 iherutse kongeramo Isaiah Miller ukomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera ubuhanga bwe.
Uyu musore kandi aba akorerwa mu ngata na Axel Mpoyo, Shema Osborn, Ntore Habimana n’abandi.
Ku rundi ruhande, Patriots BBC nayo iherutse kugura Umunyamerika Stephaun Branch usanga William Perry igenderaho, Frank Kamdouh, Hagumintwari Steve na Ndizeye Dieudonné.
Ikipe y’Ingabo isabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo ishimangire intsinzi ari nako yigaranzura Patriots kuko yayitsinze mu mukino ubanza.
Ni mu gihe, Patriots BBC nayo isabwa gutsinda kugira ngo yisubize umwanya wa mbere mu gihe igifite n’umukino wa nyuma izahuramo na REG BBC.
Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Mugaragu David ukurikirana cyane Basketball, yabwiye IGIHE ko igitutu umutoza wa APR ariho kiri mu bizakomeza uyu mukino.
Ati “Ikizakomeza uyu mukino ni abatoza. Trakh gusoza ayoboye byamugabanyiriza igitutu kimuriho nyuma y’abakinnyi yazaniwe ndetse n’amafaranga ikipe imaze gutanga kuko nawe azi ibyo ubuyobozi bwamubwiye.”
Yakomeje avuga ko Henry Mwinuka utoza Patriots BBC nawe yifuza kwemeza ndetse azanakinisha amayeri menshi.
Ati “Ku ruhande rwa Mwinuka wasabye ubuyobozi abakinnyi bakaba hari icyo bakoze nawe araba ashaka kwemeza ko akiri wawundi, ikindi uzaba ari umukino urimo amayeri menshi cyane kuri uyu mutoza.”
Ni mu gihe kandi abakinnyi nka Miller na Perry bari mu bazagena uko umukino uzagenda.
Ikipe izatsinda uyu mukino izaba ishimangiye kuzasoza shampiyona iri ku mwanya wa mbere bizatuma ihura n’iya kane mu Mikino ya Kamarampaka iteganyijwe muri Nzeri.
Uyu mukino uzabanzirizwa n’uwa REG BBC na Espoir BBC nayo azaba ahatanira kujya mu myanya ine ya mbere itanga itike y’Imikino ya Kamarampaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!