Uyu mukino wasubitswe nyuma y’aho, Kenya Ports Authority itinze kugera mu Rwanda, aho yitabiriye irushanwa ryo kwibuka abo mu muryango mugari wa Basketball, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Patriots BBC yagiye gukina idafite Cole Elliott na Frank Kamdoh isanzwe igenderaho, ibyatumye ititegwaho byinshi.
Ni umukino watangiye wihuta, amakipe yombi atsindana, agace ka mbere karangira UGB iwuyoboye n’amanota 18-14.
Mu gace ka kabiri, Kayondo Eric na Mark Burton bakomeje kuyitsindira amanota menshi. Igice cya mbere cyarangiye, UGB BBC iyoboye umukino n’amanota 40 kuri 28 ya Patriots BBC.
Patriots yagiye mu gace ka gatatu yiminjiriyemo agafu itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Rukirambere Jean Marie.
Mu minota ya nyuma y’aka gace, UGB yongeye gusubira hejuru itsinda amanota menshi ibifashijwemo Kayondo. Agace ka gatatu karangiye UGB ikiyoboye umukino n’amanota 56 kuri 40 ya Patriots.
Mu gace ka nyuma, umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo abarimo James Amatoe na Mohamed Doumbya bakomeza gutsindira UGB.
Mu minota ine ya nyuma, Hagumintwari Steve yatsinze amanota atatu inshuro eshatu zikurikuranya, ikinyuranyo gisigara ari atanu gusa.
Habura amasegonda 16, Hagumintwari yatsinze amanota atatu yatumye amakipe yombi anganya amanota 65-65.
Icyakora Mark Burton yatsinze lancer franc ebyiri zakoze ikinyuranyo, umukino urangira UGB BBC yatsinze Patriots BBC amanota 67-65.
Mu bagore, KPA yatsinze Kepler WBBC amanota 88-63, REG WBBC itsinda bikomeye East Africa University Rwanda amanota 104-50.
Iri rushanwa rizakomeza ku wa Kane, aho UGB izakina na Dar City yo muri Tanzania saa Kumi n’Ebyiri n’Igice, mu gihe saa Tatu, APR BBC izakina na KPA. Imikino yose izabera muri Petit Stade.














Amafoto: Shema Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!