00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Patriots BBC yakungukira mu mvune za APR?

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 16 March 2025 saa 01:35
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025 rurambikana hagati ya APR BBC na Patriots BBC, amakipe aheruka guhurira mu mikino ya nyuma ya Shampiyona, yegukanywe n’Ikipe y’Ingabo.

Uyu mukino utegerejwe na benshi, urabera muri Petit Stade Saa 20:00.

Ikipe y’Ingabo ntiratakaza muri iyi shampiyona kuko yatsinze imikino irindwi yose yakinnye.

Icyakora kuri ubu yugarijwe n’imvune nyinshi kandi z’abakinnyi bakomeye nka Aliou Diarra, Shema Osborn, Victor Mukama. Hari kandi Adonis Filer, Israel Otobo na Chris Ruta bamaze igihe kinini.

Nubwo bimeze bityo, iyi kipe iheruka gutsinda REG BBC bigoranye cyane ku manota 64-61 mu mukino wasabye inyongera.

Ku rundi ruhande, Patriots BBC ntabwo imeze neza nk’umwaka ushize kuko iri kugira umusaruro uvanze, aho iri no gutsinda bigoranye.

Mu mikino itanu iheruka muri iyi shampiyona, iyi kipe y’abafana yatsinzemo Tigers BBC, Orion, Espoir BBC na Kepler BBC. Ni mu gihe yatsinzwe umwe na UGB BBC.

Ikipe y’Ingabo yatsinze Tigers BBC, Kepler, UGB, Espoir BBC na REG BBC.

Muri rusange, mu mikino itanu iheruka guhuza amakipe yombi, APR BBC yatsinzemo ine, Patriots itsinda umwe gusa.

Abakinnyi nka Elliot Cole na Frank Kamdoh ni abo kwitega ku ruhande rwa Patriots, mu gihe William Robynes na Antino Jackson nabo bategerejwe ku Ikipe y’Ingabo.

Uyu mukino uraza kubanzirizwa n’uwa Orion BBC na Espoir BBC uteganyijwe saa 17:30.

APR BBC imaze iguhe yarigaruriye Patriots
Amanota atatu ya William Robynes ni kimwe mu byo Patriots ikwiye kwitondera
Cole Elliot ni umwe mu bakora ikinyuranyo muri Patriots BBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .