Uyu mukino utegerejwe na benshi, urabera muri Petit Stade Saa 20:00.
Ikipe y’Ingabo ntiratakaza muri iyi shampiyona kuko yatsinze imikino irindwi yose yakinnye.
Icyakora kuri ubu yugarijwe n’imvune nyinshi kandi z’abakinnyi bakomeye nka Aliou Diarra, Shema Osborn, Victor Mukama. Hari kandi Adonis Filer, Israel Otobo na Chris Ruta bamaze igihe kinini.
Nubwo bimeze bityo, iyi kipe iheruka gutsinda REG BBC bigoranye cyane ku manota 64-61 mu mukino wasabye inyongera.
Ku rundi ruhande, Patriots BBC ntabwo imeze neza nk’umwaka ushize kuko iri kugira umusaruro uvanze, aho iri no gutsinda bigoranye.
Mu mikino itanu iheruka muri iyi shampiyona, iyi kipe y’abafana yatsinzemo Tigers BBC, Orion, Espoir BBC na Kepler BBC. Ni mu gihe yatsinzwe umwe na UGB BBC.
Ikipe y’Ingabo yatsinze Tigers BBC, Kepler, UGB, Espoir BBC na REG BBC.
Muri rusange, mu mikino itanu iheruka guhuza amakipe yombi, APR BBC yatsinzemo ine, Patriots itsinda umwe gusa.
Abakinnyi nka Elliot Cole na Frank Kamdoh ni abo kwitega ku ruhande rwa Patriots, mu gihe William Robynes na Antino Jackson nabo bategerejwe ku Ikipe y’Ingabo.
Uyu mukino uraza kubanzirizwa n’uwa Orion BBC na Espoir BBC uteganyijwe saa 17:30.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!