00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Nobel yamaze kubagwa, Shema Osborn ajya kwivuriza muri Qatar

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 4 May 2025 saa 11:00
Yasuwe :

Shema Osborn wa APR BBC uheruka kugira imvune y’ivi, yerekeje muri Qatar aho azabagirwa, mu gihe mugenzi we, Nobel Boungou-Colo yamaze gukorerwa operasiyo mu Bufaransa.

Aba bakinnyi bari mu bagenderwaho muri APR BBC bavunikiye mu mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabaye mu mpera z’ukwezi gushize.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025 ni bwo Shema yerekeje muri Qatar, aho agomba kwivuriza mu bitaro bikomeye bya Orthopaedic Hospital.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azamara hanze y’ikibuga amezi ari hagati y’atandatu n’icyenda.

Muri uwo mukino kandi, Ikipe y’Ingabo yanatakaje Nobel Boungou-Colo wavunitse umutsi wo hejuru y’agatsinsino (Tendon d’Achille). Uyu mukinnyi we yamaze kubagwa ndetse byagenze neza. Operasiyo yabereye mu Bufaransa.

Ikipe y’Ingabo yabuze aba bakinnyi mu gihe igeze kure imyiteguro ya BAL 2025, aho imikino ya Nile Conference izabera i Kigali kuva tariki ya 17 kugeza ku wa 26 Gicurasi 2025 muri BK Arena.

Muri iri rushanwa, APR BBC iri kumwe na Al-Ahli Tripoli (Libya) MBB (Afurika y’Epfo) na Nairobi City Thunder (Kenya).

Mu mwaka ushize, Ikipe y’Ingabo yitwaye nabi cyane muri iri rushanwa, inanirwa kugera mu mikino ya nyuma yabereye i Kigali. Kuri ubu, itangaza ko intego ari ukwisubiraho ikazagera kure hashoboka.

Muri aya matsinda, hakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura. Amakipe abiri ya mbere azabona itike y’imikino ya nyuma (Play offs), mu gihe andi abiri azava mu yatsinzwe neza.

Mbere yo gutangira imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo tariki ya 6 kugeza ku wa 14 Kamena 2024, amakipe umunani akina imikino yo gutondeka urutonde, mbere yo gutangira gukuranwamo muri ¼, ½ ndetse n’umukino wa nyuma.

Irushanwa riheruka ryegukanywe na Petro de Luanda yo muri Angola, iba ikipe ya mbere yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iryegukanye kuva ryatangira gukinwa mu 2020.

Shema Osborn yerekeje muri Qatar aho azabagirwa
Operasiyo ya Nobel Boungou-Colo wavunitse umutsi wo hejuru y’agatsinsino yagenze neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .