Iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya mbere ryatangiye muri Mata 2024, mu rwego rwo kongerera amakipe amarushanwa.
Ikipe y’Ingabo yageze ku mukino wa nyuma itsinze Patriots BBC amanota 91-70, mu gihe REG BBC yo yasezereye Espoir BBC ku manota 98-72.
Uyu mukino ugiye kuba nyuma y’iminsi mike amakipe yombi aheruka guhurira muri shampiyona mu mukino w’ishiraniro warangiye APR BBC iwegukanye n’amanota 77-75.
Ikipe y’Ingabo irakina uyu mukino idafite Aliou Diarra urwaye malaria. Icyakora Isaiah Miller Jr, Axel Mpoyo, Shema Osborn ni bamwe mu bo guhangwa amaso.
Ni mu gihe Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yo abakinnyi bayo bakomeye bahari nka Cleveland Thomas Jr, Antino Jackson, Victor Mukama na Pichou Manga.
Ikipe yegukana iri rushanwa izabona itike yo kwitabira Imikino ya Zone 5 itanga itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika.
Uyu mukino urabanzirizwa n’uw’umwanya wa gatatu urahuza Patriots BBC na Espoir BBC saa Kumi n’Ebyiri muri Lycée de Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!