Iyi mikino iteganyijwe tariki ya 17 na 19 Gashyantare muri Maroc, ari na ho iri rushanwa rizabera kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Gashyantare 2025.
Ikipe y’Igihugu irimbanyije imyitozo yitegura imikino y’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, aho ku wa Gatanu, aribwo izerekeza i Rabat aho izabera.
Ikipe y’Igihugu ya Maroc izakina n’iy’u Rwanda ntabwo ihagaze neza muri iyi mikino kuko yatsinzwe iheruka yose biyishyira ku mwanya wa nyuma mu Itsinda A iherereyemo hamwe na RDC, Sudani y’Epfo na Mali.
U Rwanda ni urwa gatatu mu Itsinda C n’amanota ane, aho amakipe abiri ya mbere ari Sénégal na Cameroun, mu gihe Gabon iri ku mwanya wa nyuma.
Iyi mikino iri gukinwa mu matsinda atanu agizwe n’amakipe ane. Muri iyi mikino buri kipe izahura n’indi, atatu ya mbere azabone itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola tariki 12 kugeza ku wa 24 Kanama 2025.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!