00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Maroc izakina n’u Rwanda mu kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 12 February 2025 saa 06:48
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Basketball izakina imikino ibiri ya gicuti n’iya Maroc, mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza iyo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Iyi mikino iteganyijwe tariki ya 17 na 19 Gashyantare muri Maroc, ari na ho iri rushanwa rizabera kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Gashyantare 2025.

Ikipe y’Igihugu irimbanyije imyitozo yitegura imikino y’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, aho ku wa Gatanu, aribwo izerekeza i Rabat aho izabera.

Ikipe y’Igihugu ya Maroc izakina n’iy’u Rwanda ntabwo ihagaze neza muri iyi mikino kuko yatsinzwe iheruka yose biyishyira ku mwanya wa nyuma mu Itsinda A iherereyemo hamwe na RDC, Sudani y’Epfo na Mali.

U Rwanda ni urwa gatatu mu Itsinda C n’amanota ane, aho amakipe abiri ya mbere ari Sénégal na Cameroun, mu gihe Gabon iri ku mwanya wa nyuma.

Iyi mikino iri gukinwa mu matsinda atanu agizwe n’amakipe ane. Muri iyi mikino buri kipe izahura n’indi, atatu ya mbere azabone itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola tariki 12 kugeza ku wa 24 Kanama 2025.

Ikipe y'Igihugu ya Maroc izakina n'iy'u Rwanda mu kwitegura neza imikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika
Ikipe y'Igihugu irimbanyije umwiherero
Mu mikino iheruka, u Rwanda rwatsinze umukino umwe muri itatu rwakinnye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .

Article (223823) Re-process this page