00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: KPA, Dar City na JKL Dolphins zizitabira irushanwa ryo kwibuka Jenoside

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 April 2025 saa 04:52
Yasuwe :

Ikipe ya Kenya Ports Authority, Dar City yo muri Tanzania na JKL Dolphins yo muri Uganda, azitabira irushanwa ryo kwibuka abo mu muryango mugari wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri rushanwa rigamije kwibuka abakinnyi, abatoza n’abakunzi ba Basketball ryateguwe mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bari kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri rushanwa rizakinwa kuva tariki ya 23 Mata, kugeza kuya 27 Mata 2025 muri Petit Stade, mu bagabo n’abagore.

Uretse aya makipe yo mu karere yatumiwe, rizanitabirwa kandi na APR BBC, REG BBC, Patriots BBC na UGB mu bagabo, mu gihe ari Kepler WBBC, REG WBBC, APR WBBC na East Africa University Rwanda mu bagore.

Ku wa Gatatu, tariki ya 23 Mata, Patriots BBC izakina UGB saa 18:30, mu gihe saa 21:00, REG BBC izahura na KPA.

Mu bagore, Kepler WBBC izakina na KPA, mu gihe East Africa University Rwanda izakina na REG WBBC. Imikino yombi izaba saa 16:00 muri NPA na Petit Stade.

Aya makipe yose yatumiwe asanzwe akomeye iwabo kuko akunze kwegukana ibikombe bitandukanye birimo n’ibya shampiyona.

Mu mwaka ushize, iri rushanwa ryegukanywe na APR mu bagabo n’abagore.

Umunyarwanda Kiyobe Chantal asanzwe akina muri KPA
KPA y'abagabo izatangira irushanwa ikina na REG BBC
Dar City ikunze kwiharira ibikombe muri Tanzania
JKL Dolphins iri mu zikomeye muri Uganda nayo izitabira iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .