Iri rushanwa rigamije kwibuka abakinnyi, abatoza n’abakunzi ba Basketball ryateguwe mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bari kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri rushanwa rizakinwa kuva tariki ya 23 Mata, kugeza kuya 27 Mata 2025 muri Petit Stade, mu bagabo n’abagore.
Uretse aya makipe yo mu karere yatumiwe, rizanitabirwa kandi na APR BBC, REG BBC, Patriots BBC na UGB mu bagabo, mu gihe ari Kepler WBBC, REG WBBC, APR WBBC na East Africa University Rwanda mu bagore.
Ku wa Gatatu, tariki ya 23 Mata, Patriots BBC izakina UGB saa 18:30, mu gihe saa 21:00, REG BBC izahura na KPA.
Mu bagore, Kepler WBBC izakina na KPA, mu gihe East Africa University Rwanda izakina na REG WBBC. Imikino yombi izaba saa 16:00 muri NPA na Petit Stade.
Aya makipe yose yatumiwe asanzwe akomeye iwabo kuko akunze kwegukana ibikombe bitandukanye birimo n’ibya shampiyona.
Mu mwaka ushize, iri rushanwa ryegukanywe na APR mu bagabo n’abagore.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!