Uyu mukinnyi asanzwe abarizwa muri Kenya, aho yanyuze mu makipe nka Twende Basketball na Zetech Sparks Basketball. Icyakora akunze kwifashishwa na REG WBBC mu Mikino Nyafurika.
KPA Kiyobe yerekejemo, ni ikipe ikomeye cyane muri Kenya, imaze kwegukana Igikombe cya Shampiyona inshuro 12.
Si ibyo gusa kuko ikunze no kwiharira ibikombe byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Zone V). Mu 2023, iyi kipe yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwabo muri Afurika (Africa Women’s Basketball League) itsinzwe na Alexandria yo mu Misiri.
Kiyobe ni umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, aho aheruka kwifashishwa mu mikino y’amajonjora y’ibanze y’Igikombe cy’Isi yabereye mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!