Kigali Titans na Orion ni yo makipe yabashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mukino wa Basketball uyu mwaka. Kugira ngo haboneke iyegukana igikombe cy’icyiciro cya kabiri yabarizwagamo, hateguwe imikino itatu y’uruhererekane.
Bivuze ko izatsinda ibiri izahita yegukana igikombe. Ibi bisobanuye ko Kigali Titans iramutse itsinze umukino wa kabiri uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu yahita yegukana igikombe ariko Orion iyigaranzuye bikaba intsinzi imwe kuri imwe bakina umukino wa gatatu. Iyatsinda niyo yakegukana igikombe.
Umukino wa mbere wabaye kuri uyu wa Gatanu hagati ya Orion na Kigali Titans muri BK Arena, warangiye Kigali Titans itsinze amanota 73 Kuri 70 ya Orion.
Kigali Titans yatangiye umukino irushwa na Orion, dore ko agace ka mbere karangiye itsinzwe amanota 22 kuri 17.
Mu gace ka kabiri ikipe ya Kigali Titans yaje yiminjiriyemo agafu, maze igatsindamo amanota 18 mu gihe Orion yatsinze 14. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ikinyuranyo ari inota rimwe gusa, 35 ya Kigali Titans kuri 36 ya Orion.
Amakipe yombi yakomeje gukubana mu gace ka gatatu n’aka kane, ntayemeraga ko indi iyisiga ku buryo nta yashyiragamo indi ikinyuranyo kirenze nibura amanota atanu.
Umukino waje kurangira Kigali Titans yegukanye itsinzi y’umukino wa mbere ku kinyuranyo cy’amanota atatu gusa.
Umukino wa kabiri uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga saa moya z’ijoro muri BK Arena.
Uyu mukino wabanjirijwe n’uwa gicuti w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 yatsinze UGB amanota 68-60. Izi ngimbi zikomeje kwitegura igikombe cya Afurika (Afrobasket), kizabera muri Madagascar tariki 4-14 Kanama 2022.
Hakurikiraho umukino APR BBC yasuzuguriyemo Patriots iyitsinda amanota 94 kuri 55.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!