Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Mutarama 2023 ni bwo iyi kipe yatangaje ko yamaze kwakira abakinnyi babiri mpuzamahanga mu rwego rwo kwitegura umwaka wayo wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere muri Basketball.
Aba bakinnyi bombi bakubutse mu mikino yo gushaka itike ya BAL 2023 (Basketball Africa League), aho Francis Azolibe yari kumwe na City Oilers yatsinze Urunani BBC ibona itike yo kuzakina ijonjora rya nyuma rizabera i Dakar muri Sénégal.
William w’imyaka 29 na we yari kumwe na Ferroviário da Beira na yo yari mu mikino ya BAL.
Iyi kipe isigaranye umukinnyi umwe gusa mu bazamukanye na yo mu Cyiciro cya Mbere, yanasinyishije abakinnyi b’Abanyarwanda barimo Munyeshuri Thierry wa Espoir BBC, wabaye umukinnyi watsinze amanota atatu menshi umwaka ushize. Yaninjije Hitayezu Léonard wakinaga muri Patriots BBC.
Umwaka mushya wa shampiyona uzatangira tariki 13 Mutarama 2023, aho Kigali Titans izatangira icakirana na Patriots BBC yasoje umwaka w’imikino iri ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa na REG BBC.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!