Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bitatu, ari byo Uganda, u Rwanda na Tanzania mu byiciro byombi. Byatumye amakipe akina mu buryo bw’imikino ibanza n’iyo kwishyura, bisobanuye ko buri gihugu cyagiye gihura n’ikindi inshuro ebyiri.
Ikipe y’u Rwanda mu bahungu yegukanye igikombe cy’iri rushanwa, mbere y’uko hakinwa umukino wa nyuma, yitwaye neza itsinda Tanzania mu mukino wa nyuma amanota 84 kuri 43.
Muri uwo mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki 18 Kamena 2022, Ikipe y’u Rwanda yihariye uduce twose. Yatangiye itsinda agace ka mbere ku manota 19-4, aka kabiri kuri 18-16, aka gatatu ku manota 29-15 ndetse n’agace ka nyuma (4), ku manota 18-14.
Ikipe y’u Rwanda yashyizeho agahigo ko gutsinda imikino yose yakinnye uko ari ine, iyisoza iri ku mwanya wa mbere n’amanota umunani, ikurikirwa na Uganda na Tanzania zombi zinganya amanota atanu.
Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda, Sano Rutatika Dick, ni we wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa mu bahungu.
Uko ikipe y’u Rwanda yitwaye
Ikipe y’u Rwanda yatangiye itsinda Uganda amanota 59-38, mu mukino wabaye tariki 13 Kamena 2022. Yanatsinze Tanzania mu wakurikiyeho tariki 15 Kamena 2022, ku manota 73 kuri 57.
Mu mikino yo kwishyura, yongeye gutsinda Uganda amanota 72 kuri 59, ku wa 16 Kamena 2022, mbere yo gusubira Tanzania iyitsinda amanota 84 kuri 43 mu gusoza.
Ku rundi ruhande, Ikipe y’Igihugu ya Uganda na yo yatwaye igikombe mu bakobwa, nyuma yo kwitwara neza itsinda Tanzania ku manota 63 kuri 43. Uyu mukino wari kamarampaka, kuko wagiye kuba amakipe yombi anganya amanota atanu.
Uganda yasoje iri rushanwa iri ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi, ikurikirwa na Tanzania n’amanota atandatu mu gihe u Rwanda rwasoje ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu.
Nyuma yo gutwara Igikombe cy’Akarere ka 5, Ikipe y’u Rwanda mu bahungu na Uganda mu bakobwa, zahise zikatisha itike yo kuzahagararira aka karere mu mikino y’Igikombe cya Afurika, “U-18 Afrobasket”, izabera i Antananarivo muri Madagascar kuva tariki 4 kugeza 14 Kanama 2022.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!