Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri 2024, mu mukino wa mbere w’Itsinda C rusangiye na Afurika y’Epfo yakiriye, Maroc ndetse na Zambia.
U Rwanda rwitwaye neza cyane mu ntangiriro z’umukino kuko rwatsinze amanota 24-12, bikarufasha kwinjira mu ka kabiri na nk rwitwayemo neza rukagasoza ari 50-29.
Aka kane ndetse n’aka nyuma rwahanganye no kutinjizwa amanota menshi ku buryo rwatsindwa umukino ndetse rubigera ruwegukanye kuri 81-64.
Kayijuka Dylan Lebson wakinnye iminota 37 agatsinda amanota 25 na Rebound 14 na Sean Williams wakinnye iminota 20 agakora amanota 22 na Rebound eshanu, bafatanyije kuyobora bagenzi babo begukana umukino.
Aba bakinnyi bombi bari muri bane bongewemo nyuma mu Ikipe y’Igihugu kuko basanzwe banakina Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abasore b’Umutoza Murenzi Yves bazasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 6 Nzeri, bakina na Maroc mbere yo guhura na Zambia mu cyumweru gitaha.
Ingimbi z’u Rwanda zatangiye Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 18 muri Basketball zitsinda iza Afurika y’Epfo amanota 81-64.
Kayijuka Dylan Lebson yatsinzemo amanota 25 naho Sean Williams atsindamo 22. pic.twitter.com/ilx40VfK86
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 3, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!