00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Ineza Sifa yerekeje muri APR y’Abagore

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 September 2024 saa 11:13
Yasuwe :

Ineza Sifa ukinira Ikipe y’Igihugu ya Basketball yerekeje muri APR WBBC ikomeje kwitegura Imikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball (betPawa Playoffs 2024).

Sifa asanzwe akinira Middle Tennessee Blue Raiders gusa aherutse kwerekeza muri Stephen F. Austin Ladyjacks Basketball yo muri Shampiyona ihuza kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NCAA Division I).

Ntabwo ari Sifa gusa Ikipe y’Ingabo yongeyemo kuko yanaguze Feza Ebongo wanyuze mu makipe menshi mu Rwanda nka The Hoops na REG WBBC.

Yanaguze kandi Umunyamerika ukina nka ‘Pivot’ Tylar Bennett Monet wakiniraga ES Gimont yo mu Bufaransa.

APR WBBC yaraye igeze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup, itsinze Kepler WBBC amanota 59-57.

Mu Mikino ya Kamarampaka, iyi kipe nanone izahura na Kepler WBBC muri ½ bishakamo uzagera ku mukino wa nyuma.

Ineza Sifa yongewe muri APR WBBC yitegura Imikino ya Kamarampaka
Tylar Bennett Monet wakiniraga ES Gimont yo mu Bufaransa yongewe muri APR WBBC
Feza Ebengo wanyuze muri REG WBBC yerekeje muri APR WBBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .