Abandi bahamagawe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Moïse Mutokambari ni Dusabe Jane, Akaliza Nelly, Uwimpuhwe Violette, Tumukunde Oliviette na Nibishaka Brigitte.
Ntabwo ari mu bagore gusa, kuko u Rwanda ruzanitabira mu bagabo, aho hitabajwe Turatsinze Olivier, Ngabonziza Patrick, Uwitonze Justin, Twizeyimana Cyiza Chandelier, Muhoza Fabrice na Kwizera Hubert Sage.
Benshi muri aba bakinnyi basanzwe muri iyi kipe kuko bari banitabiriye imikino ya All African Games yabereye i Accra muri Ghana muri Werurwe 2024.
Mu 2022, ubwo u Rwanda ruheruka kwitabira iri rushanwa mu bagabo, rwegukanye umudali w’umuringa, mu mikino yabereye mu Misiri.
Ni mu gihe mu irushanwa riheruka, Misiri mu bagabo na Kenya mu bagore arizo zegukanye ibikombe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!