00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Ikipe y’Igihugu ya batatu yagiye gushakira itike y’Igikombe cy’Isi muri Azerbaijan

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 May 2025 saa 08:29
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abakina ari batatu, yerekeje muri Azerbaijan mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, iteganyijwe tariki ya 25 na 24 Gicurasi 2025.

Iyi kipe igizwe na Furaha Cadeaux de Dieu, Twizeyimana Cyiza Chandelier, Turatsinze Olivier na Kwizera Sage Hubert, izatozwa na Moïse Mutokambali.

Muri iyi mikino, u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Montenegro na Iran. Irya kabiri rigizwe na Canada, Great Britain na Azerbaijan.

U Rwanda ni rumwe mu makipe meza muri Afurika gusa mu itsinda ryarwo, Montenegro niyo iri guhabwa amahirwe menshi. Ni mu gihe, Canada ariyo ihabwa amahirwe mu rya mbere.

Imikino y’Igikombe cy’Isi iteganyijwe kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 29 Kanama 2025, i Ulaanbaatar muri Mongolia.

Ikipe y'Igihugu y'abakina ari batatu yerekeje muri Azerbaijan
Turatsinze Olivier na Furaha Cadeaux ni bamwe mu bafite uburambe muri iyi kipe
Cyiza Chandelier na Kwizera Sage ni bamwe mu bagize iyi kipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .