Iyi kipe igizwe na Furaha Cadeaux de Dieu, Twizeyimana Cyiza Chandelier, Turatsinze Olivier na Kwizera Sage Hubert, izatozwa na Moïse Mutokambali.
Muri iyi mikino, u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Montenegro na Iran. Irya kabiri rigizwe na Canada, Great Britain na Azerbaijan.
U Rwanda ni rumwe mu makipe meza muri Afurika gusa mu itsinda ryarwo, Montenegro niyo iri guhabwa amahirwe menshi. Ni mu gihe, Canada ariyo ihabwa amahirwe mu rya mbere.
Imikino y’Igikombe cy’Isi iteganyijwe kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 29 Kanama 2025, i Ulaanbaatar muri Mongolia.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!