Basketball: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe itababariwe na Sénégal

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 23 Gashyantare 2019 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Umunya-Serbia Vladimir Bosnjak utoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yahisemo gukoresha abakinnyi biganjemo abakiri bato, anyagirirwa mu irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, na Sénégal amanota 81 kuri 41.

Muri Stade Félix Houphouët-Boigny iri i Abidjan muri Côte d’Ivoire hakomeje imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera mu Bushinwa.

Amahirwe yo kuyibona ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda yarayoyotse bituma umutoza wayo Vladimir Bosnjak ahitamo kubaka ahazaza akoresha abakinnyi bakiri bato, mu mukino yakinnye n’ikipe y’igihugu ya Sénégal mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

Aba bakinnyi batamenyereye amarushanwa barimo Dieudonné Ndayisaba Ndizeye na Emile Galois Kazeneza, wakinaga umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu, ntabwo bashoboye kwihagararaho imbere ya Sénégal ifite amahirwe yo kwerekeza mu Bushinwa mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Agace ka mbere karangiye Sénégal iyoboye umukino n’amanota 26 kuri 14, mu gace ka kabiri yongeraho andi 17 u Rwanda rwinjije amanota icyenda gusa, byatumye bajya kuruhuka u Rwanda rwatsinzwe 43 kuri 22.

Byakomeje kuba bibi ku ruhande rw’u Rwanda kuko Sénégal yatsinze amanota 23 ku icyenda mu gace ka gatatu naho mu gace ka kane rutsindwa 15 ku 10, bituma umukino urangira rurushwa amanota 20 yose, Sénégal yegukana intsinzi y’amanota 81 kuri 41.

Umukinnyi watsinze amanota menshi muri uyu mukino ni Youssoupha Ndoye wa Sénégal watsinze amanota 18. Umunyarwanda wagerageje kwinjiza menshi ni Dieudonné Ndayisaba Ndizeye watsinze amanota arindwi yonyine.

Uyu mukino utahiriye u Rwanda urakurikirwa n’indi ibiri iruhuza n’ibigugu; Côte d’Ivoire iri mu rugo na Centrafrique.

Ibihugu byamaze kubona itike y’igikombe cy’isi ni 15 birimo bitatu bya Afurika; Misiri, Angola na Nigeria. Ibindi ni Nouvelle-Zélande, Korea y’epfo, Argentine, Leta zunze ubumwe za Amerika, Venezuela, Canada, Australia, Espagne, Turukiya, Lithuanie, u Bufaransa, République Tchèque, u Bugereki n’u Budage.

Darrius Garrett usanzwe utsinda amanota menshi ntabwo yari mu bihe byiza
Hagumintwari Steve na bagenzi be bafataga umupira bakarindwa na babiri
Imbaraga n'ubuhanga bwa Senegal byagoye abakinnyi barimo abakiri bato b'u Rwanda
Kenny Gasana umenyereye amarushanwa yakinnye iminota mike
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wayoboraga umukino w'u Rwanda ntabwo yorohewe
Senegal yishimira intsinzi nyuma yo kunyagira u Rwanda
Umunya-Serbia Vladimir Bosnjak utoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahisemo abakinnyi batamenyereye amarushanwa banyagirwa na Senegal

Amafoto: FIBA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza