Iyi kipe imaze iminsi muri Mali aho yagiye kwitegurira imikino y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments), iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki 19 kugeza 25 Kanama 2024 muri BK Arena.
U Rwanda rwatangiye neza uyu mukino, Keisha Hampton na Murekatete Bella batsinda amanota menshi. Agace ka mbere karangiye ruyoboye umukino n’amanota 20 kuri 18 ya Mali.
Iyi kipe yakomeje gukina neza no mu gace ka kabiri ari nako yongera ikinyuranyo kigera mu manota 15 cyane ko Hampton, Destiney Philoxy batsindaga amanota menshi.
Igice cya Mbere cyarangiye, u Rwanda rwatsinze Mali amanota 52 kuri 37.
Mali yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri itangira kugabanya ikinyuranyo ari nako benshi mu bakinnyi bayo batsindaga. Agace ka gatatu karangiye iyi kipe yagabanyije ikinyuranyo kigera mu manota arindwi (71-64).
Mu gace ka nyuma, u Rwanda rwitwaye nabi, Mali ikuramo ikinyuranyo cyose ndetse inatsinda umukino ku manota 90 kuri 87 y’u Rwanda.
U Rwanda rwakinnye rudafite Ineza Sifa wagize ikibazo cy’imvune kidakomeye cyane. Aya makipe yombi azongera guhura tariki ya 11 Kanama 2024 mu mukino wa kabiri wa gicuti.
Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, u Rwanda ruzakira itsinda rya gatatu n’irya kane, aho ruri kumwe na Great Britain, Argentine ndetse na Lebanon.
Ni mu gihe, Ikipe y’Igihugu ya Mali yo iri mu itsinda rya mbere rizakinira muri Mexique, aho iri kumwe na Repubulika ya Tchèque, Koreya y’Epfo na Venezuela.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!