Wari umukino wa kabiri uhuje amakipe yombi, aho u Rwanda rwagiye muri Mali gukomeza gukarishya ikipe yitegura amajonjora y’Igikombe cy’Isi mu Bagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments), ateganyijwe kubera i Kigali kuva tariki 19 kugeza 25 Kanama 2024 muri BK Arena.
Bitandukanye n’umukino ubanza, u Rwanda rwatsinzwe ku kinyuranyo cy’amanota atatu (90-87), uwa kabiri ikinyuranyo kiyongereye kiba amanota 12 (91-79).
Muri uyu mukino, Ineza Sifa yawugaragayemo nyuma yo kudakina uwa mbere kubera imvune yoroheje yari yagize.
Bitaganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izasubira mu Rwanda ku wa kabiri, tariki 13 Kanama, ikomeze kwitegura iyi mikino izakira ikanitabira ku nshuro ya mbere.
Aya makipe yombi ari mu azahagararira Umugabane wa Afurika muri iyi mikino, hamwe na Mozambique na Sénégal. Ni mu gihe Nigeria yegukanye Igikombe cya Afurika mu 2023 yo yahise ibona itike y’Igikombe cy’Isi.
Muri iri rushanwa, u Rwanda ruzakira itsinda rya gatatu n’irya kane, aho ruri kumwe Great Britain, Argentine ndetse na Lebanon mu rya nyuma.
Umukino wa mbere uteganyijwe tariki 19 Kanama 2024, u Rwanda ruzakina na Lebanon, uwa kabiri na Argentine, mu gihe ruzasoza rwisobanura na Great Britain kuwa 22 Kanama 2024.
Ni mu gihe, Ikipe y’Igihugu ya Mali yo iri mu itsinda rya mbere rizakinira muri Mexique, aho iri kumwe na Repubulika ya Tchèque, Koreya y’Epfo na Venezuela.
Muri rusange iyi mikino izitabirwa n’amakipe 24 arimo abiri yavuye i Kigali na Mexique ndetse n’andi 22 azava muri FIBA Women’s Continental Cups izakinwa mu 2025.
Muri aya, agera 16 ni yo azitabira imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Bugade tariki 4-13 Nzeri 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!