Ni imikino izakinwa mu matsinda abiri ariyo irya gatatu n’irya kane, u Rwanda rukaba rubarizwa mu rya nyuma hamwe n’Ubwami bw’u Bwongereza, Liban na Argentine.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byo wamenya mu itsinda u Rwanda ruherereyemo rufatwamo nk’insina ngufi.
Iyi kipe ni yo iri ku mwanya wa kure ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi (FIBA) aho ari iya 74 isi, ibituma idahabwa amahirwe menshi yo kuva muri iri tsinda.
Icyakora n’ubwo u Rwanda rufatwa nk’insina ngufi rumaze kumenyereza abakunzi barwo gukora ibyo rutari rwitezweho cyane nk’uko biheruka mu Gikombe cya Afurika mu 2023.
Iyi kipe kandi ikunzwe gusunikwa n’abafana benshi baba buzuye muri BK Arena nk’uko yakunze kubigaragaza kuva iyi nyubako yakuzura mu 2019.
Muri iri rushanwa, u Rwanda ruzaba rugendera ku bakinnyi nka Keisha Hampton wanyuze muri WNBA, Murekatete Bella, Destiney Philoxy, Ineza Sifa, Butera Hope n’abandi.
Umukino wa mbere u Rwanda ruzakina na Liban ku wa Mbere, tariki 19 Kanama 2024 saa Mbiri z’ijoro.
Ubwami bw’u Bwongereza
Ikipe y’Igihugu y’Ubwami bw’u Bwongereza ni yo ya mbere ihabwa amahirwe muri iri tsinda cyane ko ariyo iyoboye izindi ku rutonde rwa FIBA, aho iri ku mwanya wa 21 ku Isi.
Iyi kipe yagaragaje ihangana rikomeye mu Gikombe cy’i Burayi mu 2023, aho yahanganye n’ibihangange nk’u Budage, u Bufaransa na Serbie.
Iyi kipe kandi iherutse kwibikaho umutoza Anna Montañana wahoze mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa azaba agendera ku bakinnyi nka Holly Winterburn wa Beşiktaş yo muri Turukiya yatsindiwe ku mukino wa nyuma muri EuroCup Women mu 2023.
Iyi kipe izatangira ikina na Argentine ku wa Mbere, tariki 19 Kanama 2024 saa 17:00.
Umukino wa Liban n’Ubwami bw’u Bwongereza uhanzwe amaso
Umukino wa Liban n’Ubwami bw’u Bwongereza uhanzwe amaso cyane muri iri tsinda cyane ko ariyo makipe ahabwa amahirwe yo kuriyobora no kugera muri ½.
Liban iri ku mwanya wa 51 izahura n’Ubwami bw’u Bwongereza ku munsi wa nyuma, aho ikipe izatsinda uyu mukino izaba ifite amahirwe menshi yo kujya muri ½ mu gihe yaba yatsinze ibiri ibanza.
Ni mu gihe Ikipe y’Igihugu ya Argentine izaba iri muri tsinda nko kuzabuza andi makipe amanota cyane ko nayo atari iyo kurenzwa ingohe.
Muri rusange, Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Qualifying Tournaments) izitabirwa n’amakipe 24 arimo abiri yavuye i Kigali na Mexique ndetse n’andi 22 azava muri FIBA Women’s Continental Cups izakinwa mu 2025.
Muri aya makipe, agera 16 ni yo azitabira imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Bugade tariki 4-13 Nzeri 2026.
Igikombe cy’Isi giheruka mu 2022 cyabereye i Sydney muri Australia cyegukanywe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze u Bushinwa ku mukino wa nyuma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!